Polisi Y’U Rwanda Ikomeje Kwiyubakira Ubunyamwuga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborereDIGP/AP Juvénal Marizamunda avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje kandi izakomeza guhugura abakozi bayo kugira ngo baneze ubunyamwuga bwabo kandi mu buryo bugendanye n’ibihe Isi igezemo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 abibwira abapolisi 40 bari barangiye amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi iri mu Karere ka Musanze.

Bari barangije icyiciro cya 10 cy’amasomo agenewe abofisiye bato.

Ariya masomo atangwa mu rwego rwo kongerera  abapolisi ubumenyi mu by’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze (Police Tactical Command Course).

- Advertisement -

Atangwa kandi mu rwego rwo gutegura abofisiye bari ku rwego ruto kugira ngo barusheho kunoza imirimo yabo ya buri munsi mu bijyanye n’imiyoborere. 

Yatanzwe mu byumweru 16 bingana n’amezi 4.

Asoza ariya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yashimiye aba bofisiye uburyo bitwaye neza mu gihe cy’amezi ane  bari bamaze bahabwa amasomo kandi bakaba barayakurikiye neza n’ubwo hari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira kongerera  ubumenyi abapolisi kugira ngo babashe kurushaho kunoza imirimo bashinzwe ya buri munsi.

Ati “Muri icyiciro cya 10 cy’abapolisi b’abofisiye mumaze guhabwa aya masomo muri Polisi y’u Rwanda, ikigamijwe ni ukubategura gukora inshingano neza mu mirimo mukora buri munsi. Twashyize imbaraga mu kubaka igipolisi cy’umwuga kijyanye n’igihe binyuze mu mahugurwa.”

DIGP/AP Marizamunda aha impamyabumenyi abapolisi barangije amahugurwa

DIGP/AP Marizamunda yakomeje avuga ko kubaka igipolisi cy’umwuga bitagarukira mu gutanga amahugurwa  gusa ko ahubwo hanongerwa umubare w’ibikorwaremezo cyane cyane hibandwa ku ikoranabuhanga. 

Yavuze ko muri iki gihe isi yabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga bityo n’abakora ibyaha barimo kurushaho kubikora bifashishije iryo koranabuhanga.

Ati”  Kuri ubu bitewe n’umuvuduko isi ifite mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, abanyabyaha nabo  barimo guhuriza hamwe bagakora ibyaha aho umwe ashobora  kwicara mu gihugu kimwe agacura umugambi wo gukora icyaha afatanyije na mugenzi we uri mu kindi gihugu. Tujya duhura n’ingeri zitandukanye z’abantu nk’abo , niyo mpamvu natwe tugomba guhugura abapolisi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gutahura abo banyabyaha.”

Yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ibyo bigishijwe ntibizabe amasigaracyicaro. Yabasabye guhora ‘barangwa n’ikinyabupfura nk’uko gisanzwe kiranga  Polisi y’u Rwanda.’

Umuyobozi w’ishuri rikuru  rya Polisi riri i Musanze ,  Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu  yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhora buharanira kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi. Yanashimiye abapolisi uburyo bitwaye mu bihe by’amezi 4 bari bamaze biga.

Yagize ati “ Hari mu bihe  bigoye by’icyorezo cya COVID-19  ariko mwabyitwayemo neza mukurikirana neza amasomo kandi mwubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.  Ni ibyo kwishimira kuko mwaranatsinze mwese nta wagize ikibazo mu myigire, turashimira n’abarimu bababaye hafi bakabigisha  umunsi  k’uwundi.”

Chief Inspector of Police (CIP) Celine Benimana ni  umwe mu bahuguwe, yavuze ko amahugurwa yari amazemo amezi ane hari byinshi amwunguye mu bijyanye n’akazi akora ka buri munsi.

Yagize ati  “Aya mahugurwa ni ingenzi k’umupolisi wo mu cyiciro cyacu cy’abofisiye  bato kuko mu kazi kacu tuba dufite inshingano zo kuyobora abandi bapolisi ndetse n’abaturage aho dukorera mu mashami ya Polisi, muri za sitasiyo za Polisi no mu turere”

Aba bofisiye bahawe amahugurwa ajyanye n’imirimo ikorerwa mu biro ndetse n’imirimo ikorerwa hanze y’ibiro. Bahawe amasomo ajyanye no guhosha imyigaragambyo, amategeko, gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ubumenyi  ku mbunda, gutegura ibikorwa bya Polisi n’ibindi bijyanye nabyo.

Ubusanzwe, Polisi y’u Rwanda yubakiye ku nkingi eshatu: Gutanga Serivisi, Kurinda Abanyarwanda n’ibyabo ndetse no kugira Ubunyangamugayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version