Hari Umuyobozi Wa ADEPR Ukurikiranyweho Gukorana N’Umutwe W’Iterabwoba

Amakuru Taarifa yamenye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06, Werurwe, 2021 avuga ko ubushinjacyaha buherutse gutumiza  Madamu Aurélie Umuhoza usanzwe ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga muri ADEPR kugira ngo abazwe iby’uko akorana n’umutwe w’iterabwoba.

Uwo mutwe w’iterabwoba ntituramenya uwo ari wo.

Umuhoza Aurelie w’imyaka 39 niwe wari usigaye mu bayobozi bakuru ba ADEPR nyuma y’uko abakoranaga nawe bahagaritswe mu mirimo muri 2020.

Icyo gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere[mu nshingano zacyo harimo no gukurikirana imikorere y’imiryango ya Gikirisitu], RGB, cyavuze ko bahagaritswe  kubera ibibazo by’imiyoborere mibi, n’imikorere n’imikoranire mibi.

- Advertisement -

Tariki 08, Ukwakira, 2020 nibwo Aurélie Umuhoza yashyizwe muri Komite nyobozi ya ADEPR.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version