Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Ya FERWACY N’Ishyirahamwe Ry’Umukino W’Igare Ku Isi…

I Paris mu Bufaransa haherutse gusinyirwa amasezerano hagati ya Federasiyo nyarwanda y’umukino w’amagare n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yabwiye Taarifa ko kimwe mu biyakubiyemo ari ukuzafasha u Rwanda kuzamura urwego rw’uyu mukino.

Ati: “ Ayua masezerano azafasha cyane Cycling yacu kuko u Bufaransa ari kimwe mu bihugu bikomeye mu mukino w’amagare  kandi ubunararibonye bwacyo  bwafasha u Rwanda kuzamura urwego.”

Muri yo harimo ingingo y’uko impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi izajja iha u Rwanda abahanga mu gutwara igare bakarufasha guhugura abatoza baryo ndetse n’abakanishi.

- Advertisement -

Murenzi yabwiye Taarifa ko abahanga bo muri iriya mpuzamashyirahamwa bazajya baza mu Rwanda kurufasha kwitegura amasiganwa manini harimo na Tour du Rwanda, Rwanda Cycling Cup ndetse n’isiganwa ku rwego rw’isi rizaba mu mwaka wa 2025 rikazabera mu Rwanda.

Abakinnyi bo mu Rwanda bazajya bajya kwitoreza mu Bufaransa bitumen bahura n’abakina mu makipe y’aho akomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version