Mbere y’uko amatora ya Perezida mushya wa FIFA atangira kuri uyu wa Kane taliki 16, Werurwe, 2023 intumwa za federasiyo 211 ziyitabiriye zabanje gutorera ingingo y’uko Zimbabwe na Sri Lanka byakwemerwa gutora.
Federasiyo 199 zatoye zanga ko Zimbabwe itora n’aho izindi 197 zitora zanga ko Sri Lanka nayo ibyemererwa.
Byanzuwe ko ibi bihugu bikomeza guhagarikwa mu kugira uruhare mu matora ya FIFA no mu bindi bikorwa kuzageza igihe bizakomorerwa.
Sri Lanka yakomanyirijwe mu ntangirira za Mutarama, 2023 izira ko Federasiyo yayo y’umupira w’amaguru yivanze mu bibazo bya Politiki byari muri kiriya gihugu kiri ku mugabane w’Aziya.
Icyo gihe muri Sri Lanka hari habaye amatora y’Umukuru w’igihugu.
Mbere y’aho gato, ni ukuvuga mu mwaka wa 2022 Zimbabwe nayo yahagaritswe mu bikorwa bya FIFA kubera ko Guverinoma ya kiriya gihugu yivanze mu mitegurirwe y’imikino harimo n’umupira w’amaguru.
Mu nama y’Inteko rusange ya FIFA yabereye i Kigali, hemerejwe ko nyuma yo gusuzuma uko ibyo bihugu byimbi byitwaye mu bibazo byatumye Federasiyo zabyo zihagarikwa, byagaragaye ko nta kwikosora kurabaho bityo ko bikomeza guhagarikwa muri FIFA.
Mu bindi byigiwe muri iyi nteko harimo gusuzuma uko ingengo y’imari ya FIFA yakoreshejwe mu mwaka washize, ndetse no gutora uko ingengo ya 2023 kuzageza mu mwaka wa 2026 izagenda, hibandwa ku mwaka wa 2024.