Ibikubiye Mu Nyandiko Y’Umwimerere Ya Albert Einstein

Albert Einstein ni umwe mu bahanga bakomeye kurusha abandi babayeho mu mateka y’isi. Uretse kuba yari umuhanga mu mibare n’ ubugenge yari n’umuhanga mu gucuranga icyuma cy’umuziki bamwe bivuga ko gikomera kwiga kurusha ibindi kitwa Violon.

Yatangiye gukunda umuziki afite imyaka 13 ndetse ngo ni Nyina wawumukundishije amugurira violon, undi arayiyigisha.

Mu kuyikina yakundaga kwigana umuziki wa Mozart na Beethoven, aba bakaba ari abahanga mu muziki bazwi kurusha abandi babayeho mu mateka y’Isi.

Inyandiko Einstein yandikiye Ludwik Silberstein

Kimwe mu bintu abahanga bamwibukiraho kandi cyahinduye imitekerereze yabo mu bugenge ni inyandiko yanditse mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 zasobanuye isano n’imikoranire iri hagati y’igihe( time), imbaraga( energy) n’ikintu( mass).

- Advertisement -

Ni inyandiko yanditse mu mwaka wa 1905. Uretse kuba iyi nyandiko yaragiriye akamaro abanyabugenge, iz’umwimerere nkayo zikiriho zirahenze cyane k’uburyo hari rumwe muri zo ruherutse kugurishwa miliyoni 1.2$.

Iyi nyandiko niyo yanditseho formula( imbumbe y’igitekerezo) izwi cyane yitwa

‘E = mc²’ .

Yaguzwe n’ikigo cy’i Boston muri Massachusetts kitwa  RR Auctions.

I

Abaharaniraga kuyigura mbere bifuzaga gutanga700 000$ ariko haza kiriya kigo kiyigura ku giciro twavuze haruguru.

RR Auctions yirinze gutangaza amazina y’uwayiguze.

Ubu ku Isi hari inyandiko enye gusa z’umwimerere zanditswe na Albert Einstein ariko iriya iherutse kugurwa na kiriya kigo niyo yonyine yari itunzwe n’umuntu ku giti cye, izindi zibitswe na za Kaminuza.

Uriya muntu wayigurishije kiriya kigo nawe yayikuye kuri benewabo b’Umunyabugenge w’Umunyamerika ariko wakomokaga muri Pologne witwaga Ludwik Silberstein wari inshuti ya Einstein.

Einstein amaze gukora iriya formula yayoherereje Ludwik Silberstein amubwira ko ikibazo yari amaze iminsi yibaza ari yo izagisubiza.

E = mc2  yayanditse ubwo yari umwarimu muri Kaminuza ya Princeton University.

Igitangaje ni uko n’ubwo bari inshuti bisanzwe, Ludwik Silberstein niwe wari uzwiho guhora ajora inyandiko za Albert Einstein.

Muri 1946 nibwo Dr Silberstein yatangiye kwemera ko burya Einstein yari afite ukuri.

Albert Einstein

Nyuma nibwo yaje gutangira kujya muri za Kaminuza gusobanurira abanyeshuri ibitekerezo bya Albert Einstein waje kwitaba Imana mu mwaka wa 1955.

Umwe mu buvivi bwa  Dr Silberstein niwe uherutse kugurisha inyandiko bwite ya Einstein yanditsemo ya formula twavuze haruguru.

Mu mwaka wa 2018 hari indi nyandiko ya Albert Einstein yagurishijwe miliyoni 3$.

Yari irimo ibitekerezo bye ku madini, aho yavugaga ko amadini ndetse n’irya Kiyahudi( nawe yari Umunyahudi nk’uko byari bimeze kuri Ludwik Silberstein) ari ibitekerezo bya cyana bigamije gushimisha imyuka itaboneka bikomoka ku ntege nke za muntu,  ibyo yise ‘Childish Superstition’ Born of ‘Human Weakness’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version