Intambara Y’Abatalibani Kuri Leta Y’Afghanistan Yubuye

Muri Afghanistan intambara yubuye hagati y’abarwanyi b’Abatalibani n’ingabo za kiriya gihugu. Imirwano iheruka yaraye ibereye mu gace ka Mehterlam mu Ntara ya Laghman.

Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikije itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bwa kiriya gihugu.

Muri iki cyumweru bari kurwana n’ingabo za Leta bagamije kubuza urujya n’uruza hagati y’Umurwa mukuru Kabul n’Intara ziherereye mu Majyaruguru y’Afghanistan.

Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia  yaraye asuye ahari kubera iriya mirwano atangaza ko ibintu byasubiye mu buryo ndetse ko Abatalibani bakubiuswe inshuroi.

- Advertisement -

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua bivuga ko igisirikare cya Afghanistan kigambye ko kishe abarwanyi barenga 50 abandi 60 barakomereka.

Ingabo za Afghanistan ziyemeje urugamba n’Abatalibani

Abasirikare ba kiriya gihugu bavuga ko bakomeje imirwano yo gukura mu nzira n’abandi barwanyi aho  baba bihishe hose.

 Abatalibani ni abo kwitonderwa…

Ubwo mu mpera z’ukwezi kwa Mata, 2021 Amerika yatangazaga ko igiye gutangira gucyura abasirikare bayo, hari bamwe bahise bumva ko Afghanistan itereranywe, ko igiye gusigara mu menyo ya rubamba!

Bavuga bizasiga kiriya gihugu mu kaga kuko gifite  ingabo zikiyubaka k’uburyo zabasha guhangana n’aba Talibani bizazibana ikibazo kirambye.

Umwe mu babyemeza ni Bwana Mitch McConnell uyobora Abasenateri b’Aba Republican.

Abatalibani ni abarwanyi biyemeje ko nta munyamahanga uzagena uko Afghanistan iramuka

Ikindi gituma abantu bagira impungenge z’uko kugenda kw’Abanyamerika bigomba kuzasiga Afghanistan mu bibazo byanze bikunze  ni uko aba Talibani bataragira icyo batangaza cyerekeranye niba bemera kuzasaranganya ubutegetsi n’ab’i Kabul.

Ibi bikiyongeraho ingingo y’uko mu mezi make ashize, bigaruriye ibice bimwe na bimwe bya Afghanistan

Muri Manda ya mbere ya Obama, muri Afghanistan habaga abasirikare ba USA ibihumbi 100.

Mu yindi manda y’imyaka ine yakurikiyeho, umubare w’ingabo z’Amerika urongera urabaganywa.

Uwamusimbuye ari we Donald Trump nawe yakomeje kugabanya umubare w’abasirikare b’igihugu cye bakorera hanze yayo cyane cyane abo muri Afghanistan no mu Budage.

Mu ntangiriro za 2020 Leta zunze ubumwe z’Amerika zagiranye amasezerano n’aba Taliban yo guha agahenge ubutegetsi bwa Afghanistan, ariko nazo(USA) zigacyura abasirikare bazo.

Aya masezerano ntiyanyuze ubutegetsi bw’i Kabul kuko bwo bwasanze biriya byaha urwaho aba Talibani bakibwihimuraho.

Ubutegetsi bwa Biden bwo bwiyemeje gucyura abasirikare 2 500 bari bikiri muri kiriya gihugu.

N’ubwo hari amakenga y’uko ziriya ngabo nizivayo zose bizaha urwaho abarwanyi b’aba Talibani bakongera kuzengereza ubutegetsi bw’i Kabul, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri USA Bwana Lloyd Austin yavuze ko nta mpungenge abantu bagombye kugira kuko USA izakomeza kurinda ibihugu byayo by’inshuti harimo na Afghanistan.

Ikindi cyerekana ko USA idashaka gutererana  Afghanistan,  ni uko muri iyi minsi  Bwana Austin na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken bari mu Bubiligi mu biganiro n’ibihugu bigize OTAN/NATO kugira ngo barebere hamwe uko Afghanistan yazakomeza kurindwa.

Abasirikare 10 000 ba OTAN/NATO bo mu bihugu 36 ubu baba muri Afghanistan.

 Abatalibani ni bantu ki?

Ijambo Taliban rivuga itsinda ry’Abisilamu b’Aba Sunite bashinze umutwe wa politiki na gisirikare bita  Islamic Emirate of Afghanistan (IEA).

Guhera muri 2016 bayobowe na Mawlawi Hibatullah Akhundzada.

Mawlawi Hibatullah Akhundzada, umuyobozi mukuru w’Abatalibani

Bigeze gutegeka Afghanistan yose guhera muri 1996 kugeza muri 2001 ubwo havanwaga ku butegetsi n’ibitero by’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zagiye muri kiriya gihugu kubirukana zibashinja gutera inkunga no gucumbikira Osama Bin Laden wari umaze igihe gito agabye igitero ku miturirwa ya Amerika yitwa World Trade Center.

Icyo gihe hari ku wa Kabiri  mu gitondo ku isaha yo muri USA ariko mu Rwanda hashyiraga umugoroba. Hari ku itariki ya 11, Nzeri, 2001.

Ubwo bari bamaze kugera ku butegetsi bw’i Kabul, Abatalibani bashyizeho amategeko akarishye bita Sharia.

Umutwe wabo wa politiki na gisirikare wari waganjemo abarimu b’amategeko ya Sharia n’abanyeshuri babo bize ariya mategeko kandi bagize uruhare mu ntambara yo kubohoza Afghanistan mu maboko y’Abasoviyete.

Bamaze kugera ku butegetsi muri 1996 bimuye umurwa mukuru bayukura i Kabul bawushyira i Kandahar.

Abatalibani rero ni abarwanyi b’intarumikwa k’uburyo hagize uvuga ko batsinze Abanyamerika ataba yibeshye cyane kuko n’ubwo bari bamaze imyaka igiye kurenga 20 bashaka kubaca intege, Abanyamerika barinze bataha batabaciye intege burundu.

Urwanze gushira ruhinyuza intwari. Ingabo z’Amerika zizinze utwazo ziva muri Afghanistan

Ikindi kuba ari abarwanyi baharanira ko igihugu cyabo kitaba ingaruzwamuheto y’abanyamahanga hari bamwe babibakundira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version