Ibintu 5 Bimaze Kuva Mu Biganiro By’u Rwanda Na Zimbabwe

Amasezerano y’ubucuruzi, icyizere cyo gukorana ishoramari no kugaragaza ibikwiye kuvanwa mu nzira ngo ubucuruzi busugire, ni bimwe mu bimaze kwemeranywaho mu biganiro hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Kuri uyu wa Gatatu wari umunsi wa kabiri w’ibiganiro byiswe Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference, birimo kuba kuva ku wa 28-30 Nzeri 2021.

Ni umusaruro w’ibiganiro byabaye muri Werurwe 2021, byasojwe hasinywe amasezerano hagati y’Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe (ZimTrade), impande zombi zemeranya gutegura inama yo kuganiriramo ku mahirwe y’ishoramari.

1. Hasinywe amasezerano y’ubufatanye

- Advertisement -

Itsinda rya Zimbabwe riri kumwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda Dr Sekai Nzenza na mugenzi we Nqobizitha Mangaliso Ndlovu ushinzwe ibidukikije, imihindagurikire y’ibihe n’ubukerarugendo.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko mu minsi ibiri y’ibi biganiro hari byinshi byagezweho.

Harimo amasezerano atanu y’ubufatanye hasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego z’ubukerarugendo n’ubucuruzi, ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe, ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda na Zimbabwe, ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ubufatanye mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

2. Ubufatanye mu bukerarugendo

Niyonkuru yavuze ko ibiganiro byabaye hagati ya guverinoma no hagati y’abacuruzi bo ku mpande zombi.

Ku rwego rwa guverinoma, hemeranyijwe ibintu by’ingenzi byafasha mu kwihutisha ubucuruzi n’ishoramari.

Yakomeje ati “Twemeranyije ko hejuru y’amasezerano y’ubufatanye twasinye tugomba gushyiraho n’ibindi bikorwa, mu byo twaganiriyeho hakaba harimo kwihutisha uburyo bwo gushyiraho viza imwe y’ubukerarugendo, ku buryo abashyitsi cyangwa ba mukerarugendo basuye kimwe muri ibi bihugu bashobora no gusura ikindi bidasabye kongera kwaka indi viza.”

“Twanaganiriye ku buryo bw’imicungire ya za Pariki z’Igihugu no kwimura inyamaswa, twemeranya ko mu byumweru bitatu biri imbere tuzakora urutonde rw’inyamaswa ibihugu byombi bishobora guhererekanya kugira ngo twongerere imbaraga ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.”

Byemeranyije kandi gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha ibihugu byombi “nk’icyerekezo gikomatangije cy’ubukerarugendo” no gutegura ingendo shuri ku bayobora ba mukerarugendo mu bihugu byombi, kugira ngo bamenye amahirwe bazajya baratira ba mukerarugendo.

3. Ishoramari rishya

Niyonkuru yanavuze ko hemeranyijwe ku masezerano menshi y’ubucuruzi, aho nk’ikigo Teecherz Home & Office cyemeye gufungura igikorwa mu Rwanda, gikora ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu.

Ikindi kigo ni Maka gikora ibijyanye no kuhira, giteganya ibiganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi harebwa ibijyanye n’ibikoresho byo kuhira. Ikindi ni ZimNyama, kizajya cyohereza ibikomoka ku matungo mu Rwanda.

Hari kandi W2 Industries cyo muri Zimbabwe, cyemeye gufungura ibikorwa mu Rwanda mu bijyanye n’amashuri, aho gikora cyane mu gutunganya laboratwari z’amashuri.

Hari n’ikigo cyagaragaje ubushake bwo kohereza ikawa, cyumvikana n’icyo mu Rwanda kizajya kikigemurira toni eshanu z’ikawa ikaranze, ndetse iya mbere izoherezwa mu cyumweru gitaha.

Niyonkuru yakomeje ati “Impande zombi ziyemeje gukomeza gukorana mu guteza imbere ubucuruzi, atari hagati yazo gusa ahubwo no mu karere kose.”

4. Kurushaho korohereza abacuruzi

Niyonkuru yavuze ko mu byo abacuruzi basabye harimo koroshya uburyo bwo kubona icyemezo cyo gukorera muri ibi bihugu byombi, no kwihutisha amasezerano azabafasha kwimurira igishoro mu kindi gihugu.

Harimo no kwihutisha amasezerano azabafasha kudasoreshwa kabiri igihe bakorera mu bihugu byombi.

Nyuma y’iyi nama hazaba indi izabera muri Zimbabwe, abacuruzi b’Abanyarwanda bakazajya gushakayo amahirwe y’ishoramari.

5. Perezida Kagame yasabye abarimu

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze iminsi mu rugendo rwo kubaka umubano, iyi ikaba ari indi ntambwe ifatika itewe.

Yakomeje ati “Iterambere ntabwo riza mu buryo bworoshye hatabayeho kuryitangira. Risaba gukora cyane, ubwitange no kwishakamo ubushobozi. Ariko kwishakamo ubushobozi ntabwo bivuze kuba nyamwigendaho.”

“Nta gihugu na kimwe ku mugabane wacu cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere. Tugomba gushyira hamwe ubushobozi bwacu, ubumenyi, tukunganirana.”

Yavuze ko isoko rusange rya Afurika ritanga umurongo uhamye kuri iyo ngingo, kandi bigaragara ko buri gihugu gifite ibyo cyaha ikindi.

Yagarutse ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko u Rwanda rukeneye abarimu muri Zimbabwe.

Ati “Mbere y’ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza, rero mubikoreho mu buryo bwihutirwa, dushobora kubona, umubare wose w’abarimu mwabona bashoboye, twabifashisha kubera ko turabakeneye byihutirwa.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Zimbabwe Dr Sekai Nzenza, yashimye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo bwari bwihariye 15% by’ubucuruzi bwose bwakozwe na Afurika mu 2019, ijanisha avuga ko riri hasi cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version