Ingabo Za SADC Muri Mozambique Zirivuga Ibigwi

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohowe n’Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC muri Mozambique bwiswe The Southern African Mission in Mozambique (Samim)  rivuga ziherutse kwica ibyihebe 17 muri byinshi byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Ziriya ngabo zirivuga ibigwi ko zishe biriya byihebe nyuma yo gusenya ibirindiro byazo byari biri ahitwa Chitama.

Ingabo za SADC muri Mozambique zirivuga ibigwi

Ku ruhande rwazo, ngo ‘zatakaje umusirikare umwe’, hakomereka abasirikare bazo batatu.

Ikindi ngo ni uko abo basirikare bakomeretse, ubu bari kugarura agatege, ibikomere byabo bikaba biri gukira.

- Advertisement -

Rya tangazo rivuga ko ku wa Gatandatu, ingabo za SADC zagabye igitero ku birindiro bya biriya byihebe biri hakuno y’umugezi witwa Masselo.

Ikinyamakuru Club of Mozambique kivuga ko hagati aho , ubuyobozi bwa ziriya ngabo( ziyobowe n’umu Jenerali wo muri Afurika y’Epfo) bwemeza ko hari umwe mu barwanyi wafashwe, ubu akaba ari guhatwa ibibazo.

Muri Nyakanga, 2021 nibwo ingabo za SADC zagiye muri Mozambique zivuga ko zigiye gufasha kiriya gihugu kwirukana abarwanyi bari barigaruririye Cabo Delgabo.

Zahageze zisanga iz’u Rwanda zarahageze kare, nyuma y’uko zihoherejwe binyuze mu bwumvikane hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi.

 U Rwanda rwatanze ibindi bihugu by’Afurika, rwohereza muri Mozambique abasirikare hamwe n’abapolisi 1000.

Hakurikiyeho Botswana yoherejeho abasirikare 296 n’aho Afurika y’Epfo yoherezayo abasirikare 1,500.

Ntibyatinze Zimbabwe yoherezayo impuguke mu bya gisirikare zigera kuri 304, zo guhugura abasirikare ba Mozambique mu by‘urugamba.

Angola nayo hari abo yohereje muri Mozambique.

Mu  mpera za Nyakanga, inkuru yakwiye ku isi hose ko ingabo z’u Rwanda zarangije kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye umurwa mukuru wa Cabo Delgado witwa Mocímboa da Praia.

Ingabo z’u Rwanda ziri kugarurira icyizere abaturage ba Cabo Delgado

Icyo gihe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bwatangaje ko iriya ari intsinzi ikomeye kuko uriya mujyi wari waragizwe indiri ya bariya barwanyi, bityo ko ibyabo byasaga n’ibyarangiye.

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka muri Cabo Delgado yashimye akazi gakomeye Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakoze mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, abateguza ko hari akandi gakomeye kabategereje.

Ako kazi ngo  ni ako kurinda ibice bamaze kubohora.

Mu kiganiro yagiranye n’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we  Perezida Filipe Nyusi uyobora Mozambique wamutumiye ngo arebe uko ibikorwa byifashe n’aho  urugamba rumaze igihe rubera rugeze.

Yabwiye abari kururwana ko akazi bamaze gukora ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique (FADM) gahambaye, kuko katumye abaturage batangira gusubira mu byabo.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo akazi bakoze ari keza, ariko katararangira.

Ati: “Hari akazi twakoze ko kubohora ibi bice, akazi gatahiwe ubu ni ukurinda ibi bice kugira ngo noneho byongere kubakwa bundi bushya.”

Perezida Kagame aherutse kujya gushimira ingabo ze akazi zakoze muri Mozambique

Inyubako nyinshi mu bice byari byarafashwe n’abarwanyi zaratwitswe zaba iza Leta cyangwa abikorera nk’amahoteli cyangwa amavuriro.

Perezida Kagame yavuze ko akazi kajyanye Ingabo z’u Rwanda ari ugufatanya na Mozambique, ku buryo n’ubwo ibindi bihugu byakomeje kujya gutanga umusanzu, u Rwanda rugomba gukomeza akazi karujyanye.

Mu ntangiro za Nzeri, 2021, raporo y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Iterambere wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Mozambique (SAMIM), yagaragaje ko abasirikare babiri bamaze kugwa muri icyo gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version