Ibintu Bitanu Bikomeye Mu Rubanza Rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakomeje kuburanishwa n’Urukiko Rukuru ku byaha by’iterabwoba aregwa, ndetse byose yongera kubyemera anabisabira imbabazi.

Ni urubanza rwari rukurikiwe na benshi, aho yashinje bikomeye Paul Rusesabagina bareganwa muri uru rubanza, we wabwiye urukiko ko atazongera kurwitaba.

Hari byinshi yavugiye mu rukiko haba ku bo bareganwa, umutwe wa FLN/MRCD yari abereye umuvugizi n’impamvu bakoze ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda.

Abarwanyi ba FLN ni nka ba “Joriji Baneti”

- Advertisement -

Ubwo yari imbere y’urukiko, Nsabimana yasabwe kwisobanura ku byaha byakozwe n’abarwanyi ba FLN yari abereye umuvugizi, bishe ndetse bagahohotera abaturage.

Ati “Twe twarababwiraga ngo nyabuneka muguyaguye abo baturage, umuntu urwanira impinduramatwara ari mu baturage ni nk’ifi iri mu mazi, ni ihame ry’abarwanira impinduramatwara, ariko byari nko kubwira Joriji Baneti.”

“Ibyo wababwiraga ntabwo ari byo bagendaga ngo bakore. Niba ari imyumvire bari bamazemo iminsi mu ishyamba, simbizi. Baragendaga bagakora ibitandukanye.”

Yavuze ko nk’abantu bize bumvaga ko badashobora gutsinda urugamba badafite abaturage, babaza Gen Moran uko byagenze akabasubiza ngo “inyenzi zirababeshya, nizo ziba zabishe.”

Ku bwe ngo ntabwo yigeze yumva impamvu ibikorwa byo gusahura byabaye, kuko ngo abasirikare ba MRCD bari muri Nyungwe bari batageze no kuri 200, kandi uwo mutwe wari ufite ubushobozi bwo kwegeranya amafaranga atari munsi ya $40.000 ku kwezi.

Ati “Ndibuka ko raporo ya nyuma umubitsi Eric Munyemana yampaye yari iy’amafaranga $41.000 ku kwezi. Abo basirikare batageze no ku ijana bari muri Nyungwe, banywaga Champagne se? Baryaga Pizza se? Ko ayo mafaranga yose twayohererezaga Gen Moran kugira ngo abagurire ibyo kurya?”

Bashatse kudobya amatora ya perezida mu 2017

Nsabimana yavuze ko akiri muri RNC bari baracuze umugambi wo kudobya amatora ya perezida yabaye ku wa 4 Kanama 2017, ndetse bari bashatse n’amafaranga yo kugura imbunda zo kwifashisha.

Sankara na bagenzi be baje kutumvikana na Kayumba bashinga Rwandese Revolutionary Movement (RRM), ariko kubona inkunga yo gufasha umutwe wa FLN bikabagora, bitavuze ko mu ishyaka rye habuzemo amafaranga ahubwo yari afitemo “abanyamuryango b’abarwayi.”

Ati “Benshi ni abantu twari twarabanye muri RNC ya Nyamwasa, noneho mu 2017 Nyamwasa adukorera amarorerwa. Bari baratanze amafaranga menshi abo bacuruzi muri RNC, Nyamwasa atubwira ngo nta matora azabaho mu Rwanda, begeranya arenga miliyoni $1.5 atubwira ngo agiye kugura kontineri z’imbunda n’amasasu.”

“Ahita agenda umwana w’umuhungu yiguriramo rukururana umunani, Actros, ashingamo ikigo cy’amakamyo, akuraho telefoni.”

Impamvu y’ibitero byo muri Nyungwe

Nsabimana yabwiye urukiko ko bajya gutangira ubufatanye na Rusesabagina n’abandi barimo Gen Wilson Irategeka, bakoze umutwe wa gisirikare bashaka gukora intambara yo guhatira leta y’u Rwanda kwemera imishyikirano na bo, batazi ko ibyo bakora bizaba iterabwoba.

Ngo bari bemeranyije kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare na polisi no guca ibiraro byo muri Nyungwe ku buryo igice cya Cyangugu cyagombaga gutandukanywa n’ikindi gisigaye cy’igihugu.

Ibyo kwica abaturage no gusahura ngo bishobora kuba byarazanywe na Gen Moran wari uyoboye abo barwanyi.

Ati “Ziriya modoka za Nyaruguru amaze kuzitwika, za Kitabi, byo yarabyemeye ko ari we wazitwitse ariko ahakana icy’uko yishe abasivile. Icyo nakoze hano ni uko twahindukiye icyaha tukakigereka kuri leta ko ariyo yabikoze, kubera isoni twari dufite n’ikimwaro, n’ubwoba bwa Interpol.”

Yongeye gushinja Perezida Edgar Lungu

Sankara yavuze ko hari amafaranga yoherezwaga muri FLN, ayo yibuka ni $255.000 yatanzwe n’abantu batandukanye, harimo $190.000 yatanzwe na Paul Rusesabagina.

Mu yo Rusesabagina yatanze ngo harimo $150.000 yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za perezida Lungu kuva kera.

Ati “Uwo nasanze [muri MRCD] bamwita Parrain wa batisimu, Perezida wa Zambia. Nkibaza ngo Parrain wa batisimu ni iki, muri iyo minsi yatanze ayo mafaranga nibwo naje kumbwira ko parrain wa batisimu ari Edgar Lungu. Murumva namwe umuntu bita umubyeyi wa batisimu ntabwo ari ku busa, ni uko hari icyo aba yarakoze.”

Yavuze ko na Rusesabagina ubwe adashobora kubihakana, kuko nta mpamvu yatuma abeshyera perezida w’ikindi gihugu.

Ati  “Dupfa iki se ? Hari isambu tugabana se ? Nigeze ngera muri Zambia se baramfunga ku buryo nicara hano… ni we nahisemo sinahitamo Nkurunziza wari ufitanye ibibazo n’u Rwanda, sinahitamo Kaguta, njya guhitamo Edgar Lungu ? Nta n’ubwo nari namuzi n’amateka ye, naherukaga ibya Chiluba, namenye ibya Edgar Lungu mbiganiriwe na Rusesabagina wari umutware n’abo bayobozi. ”

Yemeye ibyaha anasaba imbabazi

Mu myiregurire ye, Sankara yakomeje kuvuga ko yemera ibyaha, cyane ko mu rubanza harimo n’abaregera indishyi bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN.

Ati “Byarabaye nyakubahwa. None se aba baturage bari hano baririza? Ahubwo ndakoresha uyu mwanya nsabe imbabazi abaturage bose bahohotewe na FLN, kandi ndicuza ku buryo bukomeye kuba narabaye umuvugizi wa bariya bantu bahutaje rubanda.”

Nsabimana Sankara yemeye ibyaha byose anasaba imbabazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version