Ubutegetsi Bwa Joe Biden Bwatangiye Kwiyegereza Korea Ya Ruguru

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwatangiye kugerageza kuvugisha ubwa Korea ya Ruguru, nubwo urwo ruhande nta gisubizo ruratanga.

Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera muri Mutarama, ahanzwe amaso n’abashaka kureba niba imibanire n’amahanga y’igihugu cye izatandukana n’iya Donald Trump yasimbuye.

Umuyobozi utatangajwe amazina yabwiye CNN ati “Mu kwirinda ko byasakuza cyane, twagerageje kuvugisha guverinoma ya Korea ya Ruguru binyuze mu nzira zitandukanye guhera hagati muri Gashyantare. Kugeza uyu munsi nta gisubizo cya Pyongyang turabona.”

Ni urugendo rwasubukuwe nyuma y’igihe gisaga umwaka nta biganiro biba hagati y’ibihugu byombi, nubwo Amerika yakomeje kubigerageza. Ntabwo bicana uwaka kubera ko Amerika ishinja Korea ya Ruguru iyobowe na Kim Jong-un kwigizwaho intwaro za kirimbuzi.

- Advertisement -

Uwo muyobozi yavuze ko Amerika ikomeje gusuzuma politiki yayo ijyanye na Korea ya Ruguru harimo no gusuzuma “uburemere bw’ikibazo Korea ya Ruguru iteye ku baturanyi bayo n’umuryango mpuzamahanga.”

Muri urwo rugendo ngo ubutegetsi bwa Biden bwagerageje kwegera abantu bahoze mu buyobozi barimo n’abo ku bwa Trump, kimwe n’abafatanyabikorwa ba Amerika barimo u Buyapani na Korea y’Epfo.

Ni isuzuma rishobora gusozwa mu byumweru bike biri ibere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version