Ibiranga Umuntu Uzavamo Umuyobozi Ukwiye

Kuba umuyobozi birigwa nk’uko andi masomo yigwa. Icyakora hari abantu bahabwa ubuyobozi bidatewe ahanini ni uko bize Administration Publique ahubwo bitewe n’imyitwarire yihariye bagaragariza mu ruhame.

Hamwe mu hantu abantu bagaragariza ko bashobora kuba abayobozi ni mu nama.

Inama zihuza abantu, ni ukuvuga abakozi, abaturage mu nteko zabo n’ahandi, ziba ari uburyo bwiza bwo guha abasanganywe inshingano umwanya wo kwitegereza no guhitamo abantu bashobora guhabwa inshingano mu gihe kiri imbere.

Ubusanzwe umuyobozi aba ari umuntu ubera abandi isoko y’imbaraga zituma bashyira mu bikorwa amabwiriza agamije inyungu rusange.

- Kwmamaza -

Ibiranga umuntu ushobora kuba umuyobozi ni byinshi kandi hari n’ubwo biterwa n’umuco w’abantu.

Icyakora hari ibyemeranywaho ko biranga umuntu ushobora gufasha abandi kugira imyitwarire mbonera mu muryango mugari.

1.Kubahiriza igihe

Umuntu wese wubahiriza igihe aba ari uwo kubahwa. Kubahiriza igihe bitanga ubutumwa bw’uko wiyubashye ariko wubashye n’abo mwari mufitanye gahunda, yaba iy’inama cyangwa indi iyo ari yo yose.

Kugera  ahari bubere inama mbere y’uko itangira, binafasha mu kuganira n’abo uhasanze, ukumva impumeko yabo kandi mukarushaho gukomeza umurunga usanzwe ubahuza. Abibwira ko gukererwaho iminota mike byerakana ko bari ‘busy’, ko nta kundi bari kubigenza, baba bibeshya kuko ahubwo bitanga ubutumwa bw’uko hari inama badaha agaciro.

2.Jya uganira n’abantu ubareba mu maso

Umuntu ushobora kuba umuyobozi w’abandi aba afite ubushobozi bwo kuganira n’abandi abareba mu maso. Kureba abantu mu maso mu gihe muganira ni igikorwa kerekana ko ukuze mu mutwe kandi ko uha agaciro ibyo uwo cyangwa abo muri kuganira bari kukubwira.

Ibi kandi bijyanirana no kumenya ko ugomba gusuhuza buri wese mu bo usanze ahantu mwemeranyije guhurira.

Birumvikana ko n’imyambarire yawe igomba kwereka abantu ko ububashye, ko uzi gutandukanya imyambaro ijyanwa mu nama n’imyambaro ijyanwa muri siporo.

3.Kumenya gutanga igitekerezo kinyuranye n’icy’abandi

Hari ubwo inama itangirwamo ibitekerezo ku ngingo runaka ariko abayitabiriye bakemeranya ko ibintu bigomba kugenda uku.

Umuntu ufite ubushobozi bwo kuba umuyobozi agira n’uburyo bwo gutanga igitekerezo kirimo ubundi buryo ibintu byakorwa(zagging), gutandukanye n’uko bagenzi be babibonaga(zigging).

Ubu bushobozi burihariye kubera  ko, nk’uko Harvard Business Review yabyanditse, muri rusange abantu batinya kuvuga ibitekerezo bihabanye n’iby’abandi, bakabikora banga ko hari ‘uwabona ukundi’.

Ntuzatinye kuvuga uko ubona ibintu igihe cyose uzaba watoranyije amagambo akwiye yo kubivugamo kandi igitekerezo cyawe kikaba giherekejwe n’ibihamya bifatika bishingiye ku bushakashatsi.

 4.Irinde amazimwe, ube inyangamugayo

Umushakashatsi witwa Dr. Robert Hogan yigeze kwandika mu kinyamakuru kitwa Fast Company ko kimwe mu by’ingenzi baheraho basuzuma ko runaka yaba umuyobozi mwiza, harimo n’ubushobozi bwe bwo gushungura akamenya amatiku na za munyangire ziri mu bamukikije.

Umukozi uhora aregana , avuga utwo yamenye twose, twaba ukuri cyangwa ibinyoma, burya nta muyobozi wamuvamo.

Uwo muntu aba atanga ibimenyetso by’uko aramutse ahawe inshingano, ashobora kuzajya ahubuka kubera ko aba ari nyamujya iyo bigiye.

5.Emera gukosorwa no kunganirwa

Kumenya ko ‘umutwe umwe wigira inama yo gusara’ ni ingenzi ku muyobozi uwo ari we wese. No mu muryango umugabo utajya inama n’umugore we cyangwa abana be[bakuru] adindiza urugo mu iterambere.

Umuyobozi aba agomba gutega amatwi abandi bafatanyije kuyobora itsinda kugira ngo yumve ahakenewe ubugororangingo mu byemezo bizakurikiraho.

Aganira n’abandi bayobozi nabo bakamugira inama y’uburyo umuntu yitwara mu mimerere runaka.

N’ubundi ngo ‘abajya inama Imana irabasanga’.

6.Menya uko wakwitwara iyo hari uguciye mu ijambo

Iyo umuntu ari gutanga igitekerezo, aba yagiteguye, yagihaye umurongo. Uburyo yitwara iyo hari umuciye mu ijambo mu gihe yatangaga igitekerezo cye, bugaragaza byinshi ku bushobozi bwe bwo kuyobora abandi no gutegeka amarangamutima ye.

Umuhanga witwa Harrison Monarth agira abantu inama y’uko bakwiye gutega amatwi ubaciye mu ijambo, bakumva igitekerezo cye, ariko nanone bakazirikana ko narangiza kuvuga icye, nabo bari burangize icyo bari bateruye.

Nta mpamvu yo gutuma runaka atuma ureka kurangiza igitekerezo cyawe kandi wari wahawe umwanya wo kugitanga.

Shaka uburyo ukivuga kirangire kandi hari ubwo wasanga aricyo gihawe agaciro kurusha icy’uwaguciye mu ijambo.

Byose bikore utuje, nk’Umuyobozi.

7.Kurikirana inama yose witabiriye kugeza irangiye

Umuntu uzavamo umuyobozi yitabira inama ikarangira akiyitangamo ibitekerezo kandi akareka n’abandi bagatanga ibyabo. Yirinda kwizimba mu magambo kuko bishobora kwereka abandi ko ibyo avuga atari yabishyize ku murongo cyangwa bakabona ko yishyira hejuru.

Ni ngombwa kumenya ko ijambo ry’abandi naryo ryakubaka ikigo cyangwa umuryango mugari muri rusange.

8.Menya gushima no gushimira ubikwiye

Kubwira mugenzi wawe ko ibyo akora ari ingirakamaro bimuha imbaraga zikomeye zo gukora neza kurushaho.

Iyo ushimiye umuntu ari mu ruhame bimwereka ko atavunikira ubusa, kandi ko hejuru y’umushahara ahembwa, hari n’agaciro ‘kihariye’ afite imbere ya boss.

Ku ruhande rw’umuyobozi nawe, byerekana ko ashyira mu gaciro kandi afite umuco ukomeye uranga umuyobozi mwiza ari wo ‘kwicisha bugufi’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version