Kayirangwa Yatangiye Inshingano Mu Muryango Mpuzamahanga W’Umurimo

Ku rubuga rwa X rw’Umuryango mpuzamahanga wita ku bakozi n’umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yatangaje ko yishimiye gutangira inshingano nshya muri uyu muryango uhuriwemo ibihugu 187.

Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yahoze ashinzwe Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta, akaba asanzwe ari umunyamategeko .

Aherutse gutorerwa kuba umuyobozi mukuru wungirije muri uyu muryango ushinzwe by’umwihariko Umugabane w’Afurika.

Kuri X , Rwanyindo yanditse ko yiyemeje kuzakorana umurava inshingano ze, agaha Afurika serivisi ikeneye muri uyu muryango.

- Advertisement -

Yanditse ati: “ Nishimiye gukorana n’abandi duhuriye muri uyu muryango. Niyemeje gukora mu nyungu z’Afurika, ngakorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abakozi bo kuri uyu mugabane bakore baguwe neza.”

Mu mwaka wa 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Umuryango mpuzamahanga w’Umurimo ku isi.

Minisitiri Rwanyindo yari asanzwe ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo guhera mu mwaka wa 2017.

Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yabonye mu mwaka wa 1997 ayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010 yabonye indi ihanitse mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa University of the Witwatersrand.

Mbere y’umwaka wa 2004, Rwanyindo Kayirangwa yakoraga mu bigo by’imari.

Hagati y’umwaka wa 1998 n’umwaka wa  2004, yabaye umujyanama mu by’imari n’amategeko mu cyahoze ari BCR( Banque Commerciale du Rwanda) iyi ikaba yaraje kugurwa na I&M Bank Rwanda Limited.

Hagati ya 2004 na 2007 yakoze mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda, ndetse mu mwaka wa 2004 akora mu Rukiko rukuru.

Mu mwaka wa 2013 Rwanyingo Kayirangwa Fanfan yabaye Perezida wungirije w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, akazi yakoze kugeza mu mwaka wa 2013.

Taliki 31, Kanama, 2017 nibwo Inama y’Abaminisitiri yamugize Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Judith Uwizeye usigaye ari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version