Ibirarane By’Imanza Mu Nkiko Byazamutseho 47%

Raporo igaragaza ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza mu 2020/2021 yerekana ko ibirarane by’imanza byazamutseho 47% ugereranije n’umwaka wabanje, ndetse igihe urubanza rumara rutegereje kuburanishwa kigera ku mezi 10 kivuye ku mezi 4.

Ni ibibazo byangizwemo uruhare n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ibikorwa byinshi bifungwa, ibindi bigakorwa abakozi batavuye mu ngo.

Raporo igaragaza ko mu mwaka ushize imanza zasubitswe (29,256) ari 34% by’izari zahamagajwe ngo ziburanishwe (85,526).

Ikomeza iti “Kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye imanza zisubikwa.”

- Advertisement -

Kugeza mu mpera za Kamena 2021 imanza zari zimaze kuba birarane, ni ukuvuga zarengeje amezi atandatu zitaracibwa, zose hamwe zageraga ku 37,394, mu gihe imanza zose zari mu nkiko zari 69,813, bivuze ko ibirarane byihariyemo 54%.

Bijyanye n’uko mu mwaka wa 2019/2020 ibirarane byari 25,356, bivuze ko mu mwaka ushize byiyongereyeho 47%.

Ibirarane byarazamutse cyane mu nkiko mu Rwanda

Ikoranabuhanga ryabaye ikibazo

Mu gihe abantu batari bemerewe kugenda uko bashaka kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikoranabuhanga ryafashije mu gutuma imanza zimwe na zimwe zikomeza kuburanishwa, ababuranyi bataje ku nkiko.

Gusa raporo igira iti “Ubwiyongere bw’imanza n’ingengo y’imari idahagije by’umwihariko mu gushakira inkiko aho gukorera no kugura mudasobwa zigendanwa zikwiye abakozi bose cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 aho abakozi basabwaga gukorera mu rugo, ni bimwe mu byatumye umusaruro utagerwaho uko wari witezwe.”

Igaragaza ko mu byateganywaga mu bucamanza mu mwaka ushize harimo kugura mudasobwa zigendanwa 290, ariko 158 nizo zaguzwe.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/22 kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yasabye ko ikibazo cy’ibirarane bimaze kuba byinshi gushakirwa umuti.

Yavuze ko yamenyeshejwe ko mudasobwa zigera muri 420 z’abacamanza zishaje cyane, ku buryo ibijyanye n’iki gihe zidashobora kubikora.

Ati “Ndagira ngo dufatanye mu nzego zibishinzwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndagira ngo n’abandi bacamanza, twabafasha kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba na bwangu.”

“Ubwo ndabwira n’ababishinzwe ku buryo bw’umwihariko nkaMinisiteri y’ikoranabuhanga n’ibindi, ndibwira ko yanyumvise kandi ndashaka ko tubikorana n’abo bireba.”

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/22

Yanakomoje ku ikoranabuhanga rizwi nka IECMS (Integrated Electronic Case Management System) rihuza imikoranire y’inzego zo mu runana rw’ubutabera.

Ni ikoranabuhanga ryatangiye mu 2016, ariko ngo ibibazo bijyanye no kurinoza bimaze igihe bitarangira.

Ati “Nabwo ndifuza ko byakemuka ndetse byaba ngombwa hano hari ubushobozi bushobora gukoreshwa byihutirwa.”

Yanasabye ko imikorere y’abacamanza ivugururwa, bakirinda ruswa.

Ati “Abantu bagana inkiko bizeye ko abacamanza babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe, ni uko amategeko abiteganya, niko bikwiriye kuba bikorwa.”

“Ariko turacyumva ko hamwe na hamwe n’abacamanza cyangwa n’abandi bakorana nabo, hakiri ugutega ibiganza kugira ngo hagire icyo babashyira mu ntoki. Iyi ni imikorere nayo mibi, tubivuze kenshi, bimaze igihe, nabyo byari bikwiye kurandurwa.”

Ubwunzi ni umwe mu miti

Imibare igaragaza ko imanza zinjira mu nkingo mu mwaka ushize ziyongereyeho 5%, mu gihe izaciwe zo ziyongereyeho 2%.

Izo abacamanza bafashije ababuranyi kumvikana ziyongereyeho 42% kuko zavuye 43 zikagera kuri 61. Abumvikanye mu nama ntegurarubanza biyongereyeho 1%.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko bifuza gushyira imbaraga mu kwimakaza uburyo bwo gukemura impaka bushingiye ku bwumvikane n’ubuhuza.

Yatanze urugero ku buryo umucamanza mu Urukiko rukuru rw’ubucuruzi yashoboye kumvikanisha ababuranyi 112 baburanaga na banki amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 6 Frw.

Bashoboye kumvikana kandi basubirana uburenganzira ku mitungo yabo ifite agaciro kagera ku kuri miliyoni 900 Frw, ikibazo gikemuka burundu mu gihe kigera ku mezi atandatu.

Gusa yavuze ko yari ibibazo byinshi byakomeje kugaragara, birimo imanza ziyongera.

Ati “Ibyo bigatuma ubushobozi bwo kuzica no kuzicira ku gihe budakurikira kubera ko umubare w’abacamanza wo utiyongera, ariko tuzakomeza kuganira n’izindi nzego z’ubutegetsi kugira ngo umubare ushobore kuba wakwiyongera.”

“Tuzakomeza kuganira n’izindi nzego ziri mu runana rw’ubutabera hagamijwe gushakira hamwe umuti wo kurushaho gukemura ibibazo bitabaye ngombwa kugera mu nkiko, ku buryo butandukanye tuzashyiraho.”

Perezida Kagame na we yavuze ko ubwo buryo bugomba kwimakazwa.

Ati “Uburyo bwo guhuza abantu, kubumvikanisha, byari bimaze kuba umuco kandi bifite icyo bimaze, bifite icyo byagabanyije, bikwiye gukoreshwa rero ku buryo buhagije.”

Muri rusange imanza zarangiriye mu nama ntegurarubanza ziyongereyeho 1% ziva ku 854 zigera ku 864.

Inkiko zongereye umubare w’abumvikanye mu nama ntegurarubanza ni Urukiko rw’Ubucuruzi rwageze kuri 576% aho imanza bumvikanishije zavuye ku manza 34 zikagera ku manza 230.

Urukiko rw’Ubujurire rwazamutseho 150%, mu gihe inkiko zisumbuye zazamutseho 15% zikava ku manza 291 zikagera ku manza 334.

Ibirego byarangiriye mu nama ntegurarubanza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version