Umuyobozi Wa Polisi Ya Tanzania Ari Mu Ruzinduko Rw’Iminsi Ine Mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza yakiriye mugenzi we wa Tanzania IGP Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rugamije gushimangira ubushuti hagati y’ibihugu byombi.

Yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021.

Biteganywa ko uruzinduko rwa IGP Sirro n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi ine.

IGP Munyuza yamushimiye kwitabira ubutumire yamuhaye, nyuma y’amezi atatu na we agiriye uruzinduko muri Tanzania.

- Kwmamaza -

Yanihanganishije Polisi ya Tanzania n’icyo gihugu ku rupfu rw’abapolisi batatu n’umuzamu umwe baherutse kwitaba Imana, bishwe n’umugizi wa nabi wari witwaje intwaro ku wa 25 Kanama 2021.

IGP Munyuza yavuze ko ubwo aheruka muri Tanzania muri Gicurasi, yishimiye amakuru yasangijwe ajyanye n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, iri mu Majyaruguru ya Mozambique.

Yavuze ko ayo makuru yari ingirakamaro kuko yakurikiwe no kohereza abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba muri iyo Ntara.

IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko Polisi zo mu Karere zigomba gukorera hamwe kugira ngo harwanywe imitwe y’iterabwoba, no kuziba ibyuho by’abakora iryo terabwoba.

Yagize ati ”Uru ni uruzinduko rw’ubufatanye n’ubushuti busanzweho bwa Polisi z’ibihugu byombi, ninayo mpamvu duhaye ikaze IGP Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye.”

“Twashyize hamwe nk’abayobozi ba Polisi zo mu Karere kugira ngo dusangire amakuru ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kuziba ibyuho by’abarikora dukoreye hamwe.”

IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania, yizeye adashidikanya ko abanyabyaha bazi neza ko badashobora gutegura no guhungabanya umutekano wa Tanzania bavuye mu Rwanda cyangwa ngo babe bahungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije igihugu cya Tanzania.

IGP Simon Nyakaro Sirro we yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya, bagahora biteguye amakuru bakuye mu Rwanda bagahita bagira icyo bakora.

Yavuze ko biturutse ku makuru Polisi ya Tanzania yahawe n’iy’u Rwanda bashoboye gufata bamwe mu bakekwaho ibyaha.

Ati “Dufite ikibazo cy’iterabwoba kandi iki ni igihe cyo kurirwanya. Ndababwiza ukuri ko binyuze mu guhanahana amakuru twahawe n’u Rwanda twashoboye gufata bamwe mu bakekwaho ibyaha.”

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo ibumbatira amategeko no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, bituma bakora neza mu guteza imbere igihugu cyabo.

Biteganywa ko mu ruzinduko arimo hamwe n’itsinda ayoboye bazasura bimwe mu bigo n’amashami bya Polisi y’u Rwanda birebera ibimaze kugerwaho.

IGP Simon Sirro agera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru
IGP Sirro yakiriwe mu cyubahiro
Yakiriwe na IGP Dan Munyuza mu biro bye
Uyu muyobozi yishimiye ubutumire yahawe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version