Ibiro Bya Twitter Muri Afurika Byafunzwe

Impinduka mu mikorere ya Twitter nyuma yo kugurwa n’umukire wa mbere ku isi, Elon Musk, zari gukora kuri benshi. Mu masaha make ashize, abakoreraga iki kigo mu ishami ryacy muri Afurika batunguwe no kubona email iturutse ibukuru ibubikira imbehe. Ubwo butumwa bwababwiraga ko akazi kabo mu ishami rya kiriya kigo ryari riri i Accra muri Ghana karangiye!

Email yaturutse mu buyobozi bukuru bwa Twitter igenewe abakozi bayo i Accra igira iti: “ Ikigo kiri gushyira ibintu mu bundi buryo. Niyo mpamvu tubabajwe no kubagezaho ubutumwa bw’uko akazi kanyu kahagaritswe kuva mukibona ubu butumwa. Turi kugabanya amafaranga twasohoraga.”

Ibi Biro bifunze bitamaze kabiri kuko byafunguwe muri Mata, 2021.

Twitter ya Musk imaze guhagarika akazi k’abantu 3,700.

Elon Musk aherutse koherereza abakozi ba Twitter ko bagomba gukenyera bagakomeza kuko akazi kabategereje ari kanini cyane.

Ubu Twitter irateganya ko buri mukozi wayo azajya akora amasaha 40 mu Cyumweru kandi ngo iminsi ya off ntizajya ihabwa umuntu uwo ari we wese kereka uwanditse ubusaba bigasumirwa ishingiro.

Ikindi Musk yavuze ni uko abakozi bose ba Twittter bagomba gutangira kujya bakorera mu Biro aho gukorera mu ngo zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version