Connect with us

Mu Rwanda

Umwe Mubo Impanuka Y’Indege Yo Muri Tanzania Yahitanye Ni ‘Umunyarwandakazi’

Published

on

Nyakwigendera yakomokaga ku Munyarwandakazi n'Umunya Tanzania
Isangize abandi

Hanifa Hamza ni umwe mu bantu 19 babaruwe ko bahitanywe n’impanuka y’indege y’ikigo cyo muri Tanzania yaraye ibereye mu Kiyaga cya Victoria.

Ari mu bantu 19 bahitanywe n’iyi mpanuka

Uyu munyarwandakazi yari akiri ingaragu akaba yari afite imyaka 29 y’amavuko.

Yize ubuvuzi muri Kaminuza yo muri Turikiya yitwa Ankara Yildirim Beyazit Universitesi.

Murumuna we kwa Nyinawabo witwa Leatitia Musomandera yabwiye Taarifa ko avukana na nyakwigendera kwa Nyinawabo ndetse twavuganye ari mu rugendo agana Tanzania aho umuvandimwe yaguye akaba ari naho azashyingurwa.

Yari umuhanga mu buvuzi kuko yabyigiye muri Kaminuza zo muri Turikiya

Umuryango wa Musomandera utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye.

Leatitia Musomandera yabwiye Taarifa ko avukana na nyakwigendera kwa Nyinawabo Nyakwigendera yakomokaga kuri Se w’Umunya Tanzania na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version