Ibirwa Bya Maurices Mbere Ya COVID-19 Byashoye Mu Rwanda 25% Y’Ishoramari Ryaturutse Hanze

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko imibare yerekana ko mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda abanyemari bo mu Birwa bya Maurices bahashoye 25% by’imari yose yahashowe iturutse hanze. Avuga ko hari icyizere ko iri shoramari riziyongera.

25% ivugwa hano ingana na Miliyoni $800.

Dr Ngirente yaraye abivugiye mu ijambo yagejeje ku bari baje gutaha urugomero rushya rw’amashanyarazi rwuzuye mu Kagari ka Mushishito, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

Ni urugemero rwuzuye rufite agaciro ka Miliyoni $35 rukazaha amashanyarazi ingo zirenga 175,000.

- Advertisement -

Rwubatswe ku mugezi wa Rukarara, ufite isoko mu ishyamba rya Nyungwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abari baje mu muhango wo gutaha ruriya rugomero ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimira imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ibirwa bya Maurices.

Nyuma yo kuvuga ko ishoramari Ibirwa bya Maurices byakoreye mu Rwanda rishimishije, Dr Ngirente yavuze ko yizeye ko umubare w’amafaranga abanyemari bo muri kiriya gihugu bashora mu Rwanda uziyongera muri ibi bihe ruri kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Minisitiri w’Intebe ubwo yerekwaga uko uru ruganda ruzakora

Yashimiye ikigo Omnihydro Ltd cyubatse ruriya rugomero avuga ko bir mu murongo wo gufasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego zayo zo kuba igihugu cyose kizaba gifite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Kubaka ruriya rugomero byahaye akazi abaturage 600, bituma bikenura mu rugero runaka.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abashoramari batandukanye kugira ngo iterambere yiyemeje kugeraho rizagerweho mu buryo nk’uko byateganyijwe.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda Dr  Edouard Ngirente yasabye abaturage kuzafata neza ruriya rugomero bakirinda icyo ari cyo cyose cyatuma rudakora neza.

Ati: “ Ndabashishikariza kuzarufata neza kuko nitwe rufitiye inyungu.Nk’uko mwabibonye, hari bamwe bamaze kugezwahoamashanyarazi aturutse kuri uru rugomero, ingo zirenga 120 ariko n’abandi azabageraho, ni yo ntego y’Igihugu cyacu. Abo amashanyarazi atarageraho kandi, ndabizeza ko atazatinda kubageraho.”

Irushanwa ry’ubukungu hagati y’u Rwanda n’ibirwa bya Maurices

U Rwanda N’Ibirwa Bya Maurices ni ibihugu bihanganye mu gukurura ishoramari kurusha ibindi muri Afurika.

Ubukungu bw’Ibirwa bya Maurice buri mu bukungu buhagaze neza muri Afurika muri rusange.

Hamwe iki gihugu kivoma amadevize ni mu bucuruzi gifitanye n’u Bushinwa, bushingiye ku masezerano y’uburyo ibicuruzwa bigomba kwinjira ku isoko rya buri gihugu muri ibi.

Abahanga mu bukungu bo mu Birwa bya Maurice bavuga ko n’ubwo ari uko bimeze ariko, u Rwanda ruri gukura Ibirwa bya Maurice ku isoko ry’u Bushinwa gahoro gahoro…

Aho  bahera bavuga ko rukunzwe mu Bushinwa ni uko ibyo rwoherezayo rukora uko rushoboye bikaba ari nta makemwa kandi igihe bikenerewe cyose bikaboneka.

Abo mu birwa bya Maurice bo bavuga ko iyo bitegereje uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo rukora ndetse no kubigeza ku bakiliya barwo baba mu Bushinwa, ubona ko ibindi bihugu bishobora kuzasigara inyuma niba bidafashe ingamba nk’izarwo.

Nibyo koko ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’uburyo ibicuruzwa bigomba kwinjira ku isoko rya buri gihugu, ni ukuvuga u Bushinwa n’Ibirwa bya Maurice, iki gihugu tuvuze nyuma cyoherejeyo ibintu byinshi.

Imibare itangwa na Ambasade y’u Bushinwa mu birwa bya Maurice ivuga ko ukwezi k’Ugushyingo, 2021 kwarangiye u Bushinwa butumijeyo ibintu bifite agaciro ka USD 33 195 081.

Ibyo bwatumije byiganjemo ubutare, imyenda, ibiribwa by’amatungo, isukari, amasukari yihariye, amavuta aribwa ndetse n’ibinure by’amafi.

Bwatumije kandi impu, imishumi y’impu, imyenda ikozwe mu bwoya, imbaho n’ibindi.

Ibyinshi byoherejwe mu mijyi nka Shanghai, Guangdong, n’indi.

Imikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa yo irenze kohereza yo ikawa, urusenda, uduseke n’ibindi.

U Rwanda rufitanye n’u Bushinwa imikoranire y’igihe kirekire mu by’ikoranabuhanga, uburezi, ubukerarugendo, yewe n’ibindi birimo no kujyano umusaruro uri muyo twavuze haruguru.

Ikawa y’u Rwanda yabayeyo icyamamare nyuma y’amasezerano Ambasade y’u Rwanda i Beijing yasinyanye n’ubutegetsi bw’iyo mu kuyiteza imbere[ikawa].

Ikigo kitwa Yunnan International Coffee Exchange Company nicyo cyiyemeje kuzabigiramo uruhare.

Muri Werurwe, 2021 u Rwanda rwanyanye n’u Bushinwa amasezerano y’uko abahinzi bo mu Rwanda bagomba kuzajya bohereza mu Bushinwa urusenda rwa Pili pili ruhagije.

Nta gihe kinini u Rwanda rubonye isoko mu Bushinwa ryo kuhagurisha ikimera kitwa stevia cyenda gusa n’umuravumba.

Hari umuhanga mu bukungu wo mu Birwa bya Maurice witwa Sunil Boodhoo uherutse kuvuga ko ari ngombwa ko igihugu cye nacyo cyongera ibyo giha u Bushinwa  kandi bikaba binoze mu buziranenge.

Ibirwa bya Maurice bivuga ko byishimira ko amasezerano byagiranye n’u Bushinwa ari ayo mu gihe kirambye ariko nanone abahanga babyo bakavuga ko bitagombye gusuzugura amayeri y’ibindi bihugu mu kwigarurira isoko ry’u Bushinwa.

Ubyemeza ni umuhanga witwa Kevin Teeroovengadum.

Abo mu Birwa bya Maurice bavuga ko aho u Rwanda ruzongera ibindi bihugu mu by’ubukungu, ni uko rufite abayobozi bazi gukora ‘deals’ k’uburyo bakurura abashoramari b’Abashinwa bakazana amafaranga kandi u Bushinwa bugaha u Rwanda amahirwe yo kubushoramo imari atabonwa n’ibindi bihugu byinshi.

Kevin Teeroovengadum avuga ko u Rwanda rufite akandi karusho!

Lexpress.mu yanditse ko Umukuru warwo afite ubumenyi bwo kurushakira ahantu rwakura amahirwe y’ishoramari kandi hirya no hino ku isi.

U Rwanda rufitanye umubano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse kurwemerera kurufasha kubaka uruganda rw’inkingo harimo n’urwa COVID-19, umubano ruherutse kugirana n’u Bufaransa, uwo rusanganywe n’ikigo Alibaba, Huawei, Volkswagen, umubano na Qatar, umubano na Turikiya n’ahandi.

Ngiyo impamvu ibirwa bya Maurice bivuga ko u Rwanda ari urwo kwitondera!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version