Ikoranabuhanga Mu Myubakire Y’Inzu Zihendutse Mu Mujyi Wa Kigali

Mu rwego rwo gufasha abaturage gutura mu nzu zisa neza kandi zidahenze, hari gahunda y’uko mu mwaka wa 2028 hazubakwa inzu 700,000.

Muri zo 70% zigomba kuba ari inzu zidahenze k’uburyo Umunyarwanda ufite amikoro ‘aringaniye’ yabasha kugira iyo yigondera.

Izi nizo nzu bita ‘Affordable houses’

Ni inzu zirimo ibikenewe byose byafasha umuntu kuyibamo aguwe neza.

- Advertisement -
Ikoranabuhanga ni ingenzi muri byose

Guverinoma y’u Rwanda yatekereje uburyo inzu nk’izi zakubakwa mu buryo burambye kandi butanga igisubizo ku miturire icucikitse yari imaze iminsi igaragara henshi mu bice by’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board, Clare Akamanzi aherutse kubwira CNBC Africa ati: “ Nk’uko bimeze n’ahandi ku isi, Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo ihe abaturage bafite amikoro aringaniye uburyo bwo gutura butangiza ibidukikije, batuye heza kandi badahenzwe.”

Akamanzi avuga ko Leta y’u Rwanda ikorana n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo ibikorwa byose bikorwe mu nyungu za benshi.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bubaka inzu zigenewe abantu bafite amakiro aringaniye witwa Soleman Idd nawe yabwiye  CNBC Africa ko mbere y’uko ashora imari mu Rwanda akubaka  inzu zubatswe mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi zidahenze, yabanje kubikorera muri Gabon.

Icyakora avuga ko muri Gabon yahuye n’ikibazo cy’uko hari ibyo abanyapolitiki bamwizezaga ariko ntibikurikirwe n’ibikorwa, akabura ubutaka  bwo gukoreraho akazi.

Ati: “ Aho mvumburiye ko u Rwanda rutanga ayo mahirwe, umuntu akabona ubutaka bwo gukoreraho ndetse n’icyemezo cy’uko ubutaka ari ubwe kandi abukoreraho mu buryo bwemewe n’amategeko, land title, nahise nza kureba uko nahakorera business yanjye.”

Inzu ziciriritse ziri kubakwa zifite ibyuma byo kuraramo biri hagati ya bibiri n’ibyumba bine.

Abubaka izi nzu bavuga ko bazubaka mu ikoranabuhanga rizatuma zidapfa kwibasirwa n’inkongi  kandi ntizorohereze ubushyuhe cyangwa urusaku kwinjira.

Uwitwa Charles Haba yabwiye CNBC Africa ko ikoranabuhanga mu myubakire rifasha kwihutisha ibintu, umufundi ntavunike, akubaka inzu nyinshi mu gihe gito kandi ntahushe ngo atere umusumari aho atateganyije cyangwa ngo asenyeshe abayede bya hato na hato ngo hari aho bibeshye.

Abubaka inzu zihendutse muri Kigali bavuga ko bashyizeho gahunda yo guhugura abafundi b’Abanyarwanda kugira ngo umubare w’abandi bafundi baturukaga hanze yarwo ugabanuke.

Ni imishinga myiza ariko yo kwitonderwa…

Ku rundi ruhande, ni ngombwa ko abiga iyi mishinga bitonda kubera ko hari raporo zitandukanye zasohowe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta zerekana ko hari amafaranga Leta ifatanyamo  n’abikorera mu kubaka inzu z’abafite amikoro aringaniye ariko ntizibone abazigura.

Muri Nyakanga, 2021 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyashinjwe gushora amafaranga menshi mu mishinga itizwe neza, bikarangira iguye mu bihombo kandi bikagaruka kuri Leta.

Imwe mu mishinga igarukwaho ni iy’inyubako iki kigo cyubatse mu bihe bitandukanye, ariko  ntizigurishwe uko byateganyijwe cyangwa ngo zikoreshwe bityo zigahomba.

Muri Nyakanga, 2021, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yari imbere y’Inteko ishinga amategeko – Umutwe w’Abadepite – ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara muri RSSB.

Umuyobozi wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo, Depite Muhakwa Valens icyo gihe  yagize ati “Hari ibibazo kandi biri mu ishoramari rya RSSB, ishoramari rikorwa ku mishinga itizwe neza bigatera Leta igihombo.”

Ni ibibazo byakunze kugaragazwa na Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, hakazamo ingingo z’uko RSSB iba yarashoye amafaranga menshi mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye kandi bitunguka bitewe n’uko ishoramari riba ritizwe neza cyangwa ntirikurikiranwe uko bikwiye.

Icyo gihe hatanzwe urugero rw’umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Gacuriro mu mudugudu wiswe Vision City.

Byateganywaga ko inzu zizatwara miliyari 77.5 Frw, ariko mu igenzura ryakozwe mu mwaka wa 2018/19 byagaragaye zari zimaze kuba miliyari 115.6 Frw, bivuze ko hari hamaze kurengaho miliyari 38.6 Frw ku mafaranga yateganyirijwe umushinga.

N’ubwo atari ngombwa kugaruka ku mishinga itandukanye ihombya Leta kubera kwigwa nabi, ni ngombwa ko abiga imishinga bagombye kujya bareba kure, bakabanza no kwiga ku bushobozi bwo kugura Abanyarwanda bafite mu gihe izo nzu zubakwamo bityo hagateganywa niba koko izo nzu zizuzura zikagurwa cyangwa niba hari ikindi cyakorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version