Ibiryo Bita Iby’Abasilimu Biri Mu Bikururira Abantu Kabutindi

Amaguru y'inkoko abakire barayakunda

Kubera akazi abantu muri iki gihe bakora n’amafaranga batunze, bamwe bahitamo kurya ibiryo bita fast food, ibi bikaba ari ibiryo bitunganyirizwa mu bikoni by’abatanga serivisi z’imirire n’iminywere ariko bigakorwa vuba kugira ngo bidakerereza umuntu.

Abahanga bavuga ko izi ndyo ziba zikennye ku ntungamubiri no mu butare( fibers), ibi bikaba bizwiho gufasha umubiri kubaka ubudahangarwa.

Abahanga bo mu Kigo gikora ubushakashatsi ku buzima cyo mu Bwongereza kitwa Francis Crick Institute  batanga urugero rw’uko mu myaka 40 ishize, Abanyaburayi bagize imirire yatumye imibiri yabo itagira ubudahangarwa buhagije ndetse ngo iyi ni imwe mu mpamvu zituma abakuze muri iki gihe bo muri kiriya gice cy’isi ari bo bibasiwe cyane na COVID-19.

Kurya ibiryo bamwe bafata nk’iby’abakire urugero nka ‘burgers’ kandi bakabirya kenshi byatumye abaturage bo mu bihugu bikize cyane cyane abo mu Burayi bagira imibiri itihagazeho mu rwego rwo guhangana na virusi zikomeye.

- Kwmamaza -

Ikibazo ni uko biri kugera mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no mu bihugu by’Afurika nka Afurika y’Epfo no muri Maghreb.

Imibiri ya bariya bantu iyo imenyereye  ibiribwa bidatekewe mu ngo bisanzwe ngo bibe bikozwe k’uburyo bigira intungamubiri, ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara byateguwe mu buryo buzwi, bituma uturemangingo fatizo tw’ababirya tutagira urwego rufatika rwo gusuzuma ngo tumenye niba ikintu giteye umubiri ngo kiwuhungabanye ari virusi nyayo cyangwa ari ikindi gisa nayo.

Uku kuvangirwa guha urwaho virusi ikinjira mu mubiri biyoroheye kuko abashinzwe kuwurinda(abasirkare b’umubiri) baba batemeranywa ku bwoko n’ingano y’umwanzi wateye.

Iyo umuntu akunda kurya burgers cyangwa amaguru y’inkoko yateguriwe muri za ‘coffee shops,’ umubiri we ugenda utakaza gahoro gahoro ubutare( fibers) bucyenewe mu gukomeza ubudahangarwa bwawo.

Nyuma y’igihe kirekire, umubiri ucika intege, ukibasirwa n’indwara bita ‘Autoimmune diseases’ ziganjemo izifata urura runini, diyabete ubwoko bwa mbere(type 1 diabetes), kubabara mu bujana (rheumatoid arthritis), n’izindi.

Kurya kenshi ibiryo bamwe bafata nk’iby’abakire urugero nka ‘burgers’ bigira ingaruka

Mu Bwongereza, abantu barenga miliyoni enye bafite buriya burwayi ariko ku kigero gitandukanye.

Ikibabaje ni uko umubare w’abantu bagira ubu burwayi uzamukaho hagati ya 3% na 9% buri mwaka kandi ku rwego rw’isi.

Umuhanga witwa Vinuesa yabwiye The Observer ko imirire y’abakire muri iki gihe iri mu bibahitana bityo ko bagombye kugabanya kurya ibiryo bitateguriwe mu ngo kandi mu buryo bupimye.

Ku Isi bamwe bicwa no kurya byinshi, abandi bakazira kutabona na ducye…

Mu gihe abatuye ibihugu bikize ndetse n’abandi bifite mu bihugu bikennye bahura n’ingaruka zo kurya byinshi badakize ku birinda indwara, hari abandi benshi ku isi bicira isazi mu maso.

Duhereye mu Rwanda, hari abaturage Leta iherutse kugenera ibyo kurya kubera ko bahinze bararumbya.

Barimo abo mu Turere  nka Kayonza na Gatsibo.

Muri Ethiopia kubera intambara ihamaze igihe, nabo hari ababyeyi bakubitira abana kuryama kubera ko nta cyo guteka bafite.

Bamwe barahaze cyane mu gihe abana bamwe babura n’amata yo kunywa bakagwingira

Hari raporo iherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi yavugaga ko muri Madagascar hateye amapfa atarigeze aba muri kiriya kirwa kinini kurusha ibindi ku isi giherereye mu gice cy’Amajyepfo cy’Inyanja y’Abahinde.

Ahandi hari abantu bashonje ni mu bihugu byazahajwe n’intambara nka Sudani y’Epfo, Mali, Centrafrique, Yemen, Syria, Afghanistan n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version