Indege nini yo mu bwoko bwa Antonov yagezei Kigali izanye ibisanduku binini cyane bizateranywa bigakorwamo inganda z’inkingo z’indwara zirimo COVID-19, igituntu n’izindi.
Byaje mu ndege nini yo mu bwoko bwa Antonov.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bageze ku kibuga cy’indege ahagana saa munani z’amanywa kugira ngo bakire iriya mari iri mu za mbere zikomeye u Rwanda rwakiriye nyuma y’uko icyorezo COVID-19 kigenjeje make.
U Rwanda ruraba rubaye urwa mbere rwakiriye biriya bisanduku bizubakwamo ruriya ruganda ruzaba rubaye urwa mbere muri Afurika.
Amakuru avuga ko ku ikubitiro haraza ibisanduku bitandatu.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hari ibindi bikoresho bikiri mu nzira.
Yongeyeho ko hari n’abaganga bakiri mu nzira baza mu Rwanda kuzafatanya na bagenzi babo mu kubaka ziriya nganda no kuzikoreramo.
Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko hari imiti y’izindi ndwara izakorerwa muri ziriya nganda.
BREAKING
The first containers for the mRNA Manufacturing Facility from @BioNTech_Group have landed in Kigali. #RBANews pic.twitter.com/l74n635HsR
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) March 13, 2023