Umusore W’i Nyanza Yakubise Se Isuka Mu Mutwe

Mu Murenge wa Ntyazo mu Kagari ka Cyotamakara mu Karere ka Nyanza haravugwa umusore wakubise Se isuka mu mutwe aramukomeretsa ‘bikomeye’.

Abaturanyi b’aho bavuga ko uwo musore asanzwe anywa urumogi.

Intandaro y’urwo rugomo ni imitungo nk’uko abaturanyi babo babibwiye itangazamakuru.

Uwabikoze afite imyaka 31 y’amavuko akaba yakubise  isuka Mpayamaguru w’imyaka 68.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyotamakara buvuga ko uriya musore asanzwe ari igihararumbo kuko anywa urumogi rwinshi kandi kenshi ndetse akagerekaho n’inzoga z’inkorano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyotamakara witwa Safari Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati: “Mu bigaragara anywa inzoga z’inkorano. Bikekwa ko yaba ananywa urumogi kandi asanzwe agira imyitwarire mibi.”

Ukekwaho gukubita Se  isuka akamwahuranya yajyanwe kuri sitasiyo ya  RIB iri  Ntyazo.

Umusaza Mpayamaguru yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga.

Uriya musore yari asanzwe abana na Se mu rugo iwabo.

Abaturage baributswa ko kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mibanire y’abantu harimo urugomo n’ibindi bigize ibyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version