‘Gira Iwawe’: Gahunda Yo Guha Abarimu Inzu Zihendutse

Image of female's left-hand opening / closing a door, touching, holding, pushing a chrome door handle during the Coronavirus pandemic.

Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD, yasinyanye amasezerano na Umwarimu SACCO yo kuzafasha abarimu gutunga inzu zabo binyuze mu cyo bise ‘Gira Iwawe’.

Hari hasanzwe gahunda yo gutanga inguzanyo ifasha abarimu kubona amacumbi ku nyungu ya 11% akishyurwa mu gihe cy’imyaka 12.

Ayasinywe kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 hamwe n’ubuyobozi bw’Umwarimu SACCO  avuga ko abarimu benshi bazabona iriya nguzanyo ikazishyurwa mu myaka 15.

Ku ikubitiro, BRD yashyize muri iyi gahunda Miliyari Frw 20 zizafasha abarimu 1900 basabye inguzanyo yo kubaka.

- Kwmamaza -
Bahererekanya amasezerano y’iby’imikoranire kuri aya mafaranga

Gufasha abarimu kubona inzu baturamo bitangajwe nyuma y’amezi arindwi Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko hari Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.

Icyo gihe hari ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro ka mwarimu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente icyo gihe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda kandi yari iherutse kungerera  abarimu umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.

Yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe  Frw 50.849  ku mushahara utahanwa yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1)  yongerewe Frw 44.966  ku mushahara utahanwa  yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0)  yongerewe Frw 74.544  ku mushahara  utahanwa yahembwaga.

Hongerewe kandi umushahara utahanwa w’abayobozi  b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu  bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku  bw’amasezerano.

Guverinoma Igiye Gushyira Miliyari Frw 5 Mu Kigega SACCO

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version