Ibisasu Byavaga Muri DRC Byahagaze Kugwa Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022 amakuru agera kuri Taarifa avuga ko umutuzo wagarutse muri Musanze na Burera nyuma y’ibisasu byahaguye kuri uyu wa Mbere taliki 23, Gicurasi, 2022.

Umwe mu banyamakuru bakorera muri kariya gace yabwiye Taarifa ko guhera mu masaha ya nyuma ya saa sita, ahagana saa munani z’amanywa ibisasu byahagaze ariko ngo abaturage bagiye basubiza agatima hamwe buhoro buhoro.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 24 , Gicurasi, 2022 ubuzima bwasubiye ku murongo, abaturage bari gukora akazi kabo nk’uko byari bisanzwe.

Hagati aho, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwaraye busabye Urwego rushinzwe kureba uko amahoro acungwa mu Karere u Rwanda rurimo rwitwa Expanded Joint Verification Mechanism  kugenzura kandi rugatangariza u Rwanda ibyavuye mu iperereza ku mpamvu hari ibisasu ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zarashe mu Rwanda.

- Advertisement -

Ibisasu byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze no mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka  Burera.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko biriya bisasu hari abantu byakomerekeje byangiza inzu n’ibindi bikorwa remezo.

RDF Ivuga Ko Ingabo Za DRC Zarashe Mu Rwanda

Icyakora hari amakuru Taarifa yahawe n’umuturage avuga ko hari umukobwa wahitanywe na  biriya bisasu.

Ikindi twamenye ni uko hari igisasu cyaguye mu rugo rw’umucuruzi ufite akabari muri kariya gace.

Hari andi makuru avuga ko hari n’umukowa witwa Vestine igisasu cyaciye ukuguru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version