Ibitaro Bya Butaro Byongererewe Ubushobozi

Mu rwego rwo guha ababigana serivisi z’ubuvuzi zigezweho, mu bitaro bya Butaro hatashywe inyubako nshya zirimo ibikoresho bishya.

Ibi bitaro bifite umwihariko wo gusuzuma no kuvura za cancers zitandukanye.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana niwe yatashye izo nyubako kuri uyu wa Kabiri taliki 03, Ukwakira.

Yari ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde.

- Kwmamaza -

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko hari gahunda y’uko bizagirwa ibitaro byo ku rwego rwa Kaminuza mu gihe gito kiri imbere.

Byongerewe ubushobozi bwo kwakira abarwayi kuko bavuye ku bitanda 150 bigera ku bitanda 256.

Ibitaro bya Butaro muri Burera kandi bifite ibyuma bihambaye bipima abarwayi kandi bikifashishwa mu kubavura.

Muri iki gihe bifite imashini y’ingenzi mu gusuzuma kanseri yitwa ‘C-T scan’.

Itanga y’urwego kanseri igezeho kandi hakabaho no gukurikirana uko iri kuvurwa.

Umuryango  ‘Partners in Health’ ufatanya na Leta mu kwita kuri ibi bitaro uvuga ko kubyagura bizatuma abarwayi babona aho bisanzurira, bikazatuma serivisi zibitangirwamo zitangwa neza kurushaho.

Lt.Col Dr Emmanuel Kayitare, Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro yavuze ko kuba inyubako ziri kwaguka na serivisi zikiyongera bizagabanya ingendo abarwayi bakoraga bajya  gushakira ahandi serivisi batari bafite.

Ati “Umurwayi wivuzaga aha kubera serivisi zimwe zitari zidahari byasabaga ko tumwohereza i Kigali guca mu cyuma, akagenda agasanga wenda icyuma cyapfuye, akagaruka bwa buryo bwo kumuvura bikaduhungabanya.”

Avuga ko umurwayi azajya agana ibitaro bya Butaro azajya abivurirwamo kugeza atashye akize.

Ngo n’ubwo bagihura n’imbogamizi zirimo ibura ry’amacumbi, umuhanda mubi ndetse n’ibindi bikorwa remezo, bazakomeza gufatanya na Leta kugira ngo abaganga n’abandi bakozi barusheho kwishimira i Butaro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yashimangiye ko ubushobozi ibi bitaro byongerewe bizatuma umurwayi abona ubuvuzi nk’uri i Kigali n’ahandi.

Sabin Nsanzimana avuga ko Umunyarwanda aho ari hose agomba kubona ubuvuzi bugezweho kandi akabubona hakiri kare.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibisembuye byinshi ndetse n’ibyo kurya bisenya umubiri aho kuwubaka.

Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuba byakira abantu benshi baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version