Imishinga Ikomeye U Rwanda Ruzishimira Mu Mwaka Wa 2024

Zaria Court

Si amatora gusa Abanyarwanda biteze mu mwaka wa 2024 ahubwo hari n’iyuzura cyangwa iyubakwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye bifite agaciro k’ama miliyari $ menshi.

Ni ibikorwaremezo byinshi birimo inyubako z’ubucuruzi, iz’imyidagaduro n’ibindi.

Mu myaka irindwi ishize hari byinshi Abanyarwanda bagezeho birimo inyubako zikomeye nka BK Arena n’ibindi.

Ku rundi ruhande hari byinshi abantu bagomba kwitega mu yindi manda iri imbere.

- Advertisement -

Stade Amahoro Ivuguruye

Stade Amahoro ivuguruye

Biteganyijwe ko stade amahoro izaba yuzuye mu mpera za Mata, 2024. Ni igikorwaremezo gifite agaciro ka miliyoni $170 .

Niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 45,000 mu gihe yari isanzwe yakira abantu 25,000 bicaye neza.

Abayubaka bafite gahunda yo kuyiha ahantu ho gufatira amafunguro, aho abanyacyubahiro bazaganirira, ikibuga kikazaba gifite ubwatsi buteye neza kandi butangiza ibidukikije kuko bizaba atari plastique.

Inzovu Mall

Ni inzu y’ubucuruzi iteganyijwe kubakwa yitegeye Ingoro y’Inteko ishinga amategeko

Iyi ni inzu y’ubucuruzi iteganyijwe kubakwa yitegeye Ingoro y’Inteko ishinga amategeko, hino gato ya Kigali Convention Center.

Ikigo cy’Abafaransa cyazobereye mu bwubatsi kitwa Groupe Duval nicyo kizayubaka gifatanyije na kimwe mu bigo by’ubwubatsi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko izuzuzura muri Nzeri, 2025, ikazatwara miliyoni $68.

Izaba irimo hoteli ifite inyenyeri enye, ibiro abantu bakoreramo akazi gatandukanye, isoko rya kijyambere, aho bafatira amafunguro, ibyuma by’inama  n’ibindi.

Zaria Court

Iyi nyubako nayo izaba ari gaheza. Ibuye ry’ifatizo ryo kuyubaka riherutse gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri nyirayo. Izaba ari nziza ku miturire itangiza ibidukikije kandi irimo ibyo umuntu yakenera byose ahantu hatangirwa serivisi.

Mu mwaka wa 2025 nibwo izatahwa.

Muri yo hazaba harimo isoko rya kijyambere rifite ibyuma 80, aho abantu bakorera akazi gakomeye, studio zitandukanye, ahakinirwa imikino itandukanye, ahakorerwa iserukiramuco n’ibindi.

IRCAD Africa:  Ahantu ho kwita ku buzima bw’Abanyarwanda

IRCAD Africa

Taliki 07, Ukwakira, 2023 bitaganyijwe ko mu Rwanda hazatahwa ikigo gihugura abaganga mu kuvura cancer zifata urwungano ngogozi.

Ni ubuguzi bukoresha kubaga mu nda ariko badasatuye cyane igice kiri kubagwa bityo bikazafasha umurwayi gukira vuba.

Kizaba ihuriro ry’abahanga mu kubaga no kuvura indwara zo mu nda bo hirya no hino muri Afurika.

Kigali Innovation City

Kigali Innovation City

Ku ngengo y’imari ya miliyari $2, ikigo Kigali Innovation City kizaba ari ihuriro ry’abahanga mu by’ikoranabuhanga muri Afurika.

Abahanga bazagikoreramo imishinga ihambaye mu ikoranabuhanga, ibigo byaryo bikomeye bihashake ibiro ndetse n’abahanga muri za Kaminuza bahakorere ubushakashatsi.

Kigali Innovation City izaba yubatswe kuri hegitari 69.

Ni ahantu hazafasha mu guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga udushya bikozwe n’Abanyarwanda cyangwa abandi Banyafurika.

Ngiyo imwe mu mishanga ikomeye izazamurwa cyangwa igatahwa mu Murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version