Kabarebe Yarahiriye Imbere Ya EALA Nka Minisitiri Ushinzwe EAC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubufatanye bw’Akarere,( Rtd) Gen James Kabarebe yarahiriye imbere ya EALA nka Minisitiri ushizwe ibikorwa bya EAC.

Ni indahiro ikorwa n’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, bakaba abagize iyi Nteko ariko badatora cyangwa ngo batorwe.

Amategeko ya EALA amwemerera gutanga ibitekerezo ku biyiganirirwamo

Babita ‘ex-officio’.

Taarifa yamenye ko aba bayobozi baba bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu mpaka zibera mu Nteko ishinga amategeko ya EAC kandi bigahabwa uburemere nk’ubw’ibindi byose bihatangirwa.

- Advertisement -

Abandi bayobozi bahabwa ubu burenganzira ni Umunyamabanga Mukuru wa EAC ndetse n’Umunyamategeko wayo.

Iyo manda y’abagize iyi nteko irangiye hagatorwa abandi, abayobozi twavuze haruguru nabo barongera bakarahira.

Umukirisitu asoma indahiro afashe na Bibiliya, Umwisilamu akayisoma afashe Korowani, utagira idini agasoma indahiro ntacyo afashe.

Mu minsi ishize, Minisitiri Prof Nshuti nawe yari aherutse kurahira muri buriya buryo.

Indahiro ikorwa n’abo bita ‘ex-officio’[ni ijambo ry’Ikilatini] ikomoka mu bihugu byakolonijwe n’Abongereza ariko inkomoko ya kure ikaba mu Bwami bw’Abaroma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version