Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibitaro Bya Faisal Bigiye Gutangiza Serivisi Zo Gusimbuza Impyiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Ibitaro Bya Faisal Bigiye Gutangiza Serivisi Zo Gusimbuza Impyiko

admin
Last updated: 20 May 2021 5:46 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bwatangaje ko biri mu myiteguro yo gutangiza serivisi zo gusimbura impyiko, nk’imwe muri serivisi Abanyarwanda benshi bajya gushakira mu mahanga kandi ikabahenda cyane.

Umuyobozi wungirije w’ibi bitaro Dr Edgar Kalimba yavuze ko mu mezi atandatu ashize byabonye abaganga icyenda b’inzobere, bari mu mashami batari bafitemo inzobere zihagije nk’ubuvuzi bw’impyiko n’umutima.

Yavuze ko bumwe mu buvuzi bukoreshwa cyane mu kuvura impyiko ari ubuzwi nka dialyze, aho abaganga bifashisha imashini mu kuyungurura amaraso y’umurwayi igihe impyiko zitagikora. Bishobora gukorwa kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru.

Ni uburyo usanga buhenze, nyamara hari igihe umuntu aba ashobora kwitanga agaha mugenzi we impyiko imwe, ariko ugasanga kuyishyiramo bisaba nko kujya mu Buhinde.

Dr Kalimba yakomeje ati “Dialyse irahari ikora neza, turashaka no kongera umubare [w’abashobora gufashwa], ariko icyo gusimbura ingingo, kuba umuntu yahabwa impyiko, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, dushobora gutanga impyiko.”

Yavuze gusimbura ingingo ari ubuvuzi bwagutse cyane, ariko ibijyanye no gusimbuza impyiko bikenewe cyane kandi bitagoye nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima.

Ati “Ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbura impyiko. Mu baganga icyenda bamaze igihe gito batangiye harimo umuganga w’inzobere mu ndwara z’impyiko, uzajya ukorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.”

“Tumaze iminsi twitegura, tugura imiti n’ibindi byose, no gutegura ibikorwa remezo by’aho bizajya bibera. Twumva ari ikintu kizaba gikomeye cyane kuko mu barwayi bajya kwivuriza mu Buhinde, nk’abagenda ku nkunga ya leta, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo, cyane cyane impyiko.”

Muri iki gihe u Buhinde buhanganye n’icyorezo gikomeye cya COVID-19, ku buryo abantu batabasha no kujyayo cyane ko ingendo ziganayo zafunzwe.

Dr Kalimba yakomeje ati “Abagenda ntibabura kujya hagati ya 30 na 40 buri mwaka, kandi gusimbura impyiko bigera muri miliyoni hafi 25-30 Frw, umurwayi umwe gusa. Biravuna, kandi hari ikiguzi cy’urugendo, urahatinda ukahamara ukwezi, amezi abiri, ni ibintu bigoranye cyane.”

Ni uburyo buzafasha Abanyarwanda benshi bakenera iyi serivisi, ndetse gahunda ni uko mu myaka itanu iri imbere, mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal hazaba havurirwa indwara nyinshi  zikomeye, harimo n’izisaba gusimbura izindi ngingo.

Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Professor Miliard Derbew, yavuze ko bakomeje kuzamura serivisi z’ibitaro, harimo n’ibikorwa bagenda bafatanyamo n’itsinda ry’inzobere z’abaganga bavura umutima bo muri Amerika, Team Heart.

Ibi bitaro byubatswe kuva mu 1987 kugeza mu 1991, ku nkunga y’ikigega cy’iterambere cy’ubwami bwa Saudi Arabia. Icyo gihe bwayoborwaga n’Umwami Faisal, witiriwe biriya bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Edgar Kalimba
Professor Miliard Derbew uyobora Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal
TAGGED:featuredIbitaroImpyikoKing Faisal Hospital
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Akazi Kenshi’ K’Umwanditsi W’Urukiko Katumye Urubanza Rwa Nkubiri RUDASOMWA
Next Article Perezida Kagame Yatashye Inzu Mberabyombi Yamwitiriwe Mu Bufaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?