Ibitaro Bya Faisal Bigiye Gutangiza Serivisi Zo Gusimbuza Impyiko

Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bwatangaje ko biri mu myiteguro yo gutangiza serivisi zo gusimbura impyiko, nk’imwe muri serivisi Abanyarwanda benshi bajya gushakira mu mahanga kandi ikabahenda cyane.

Umuyobozi wungirije w’ibi bitaro Dr Edgar Kalimba yavuze ko mu mezi atandatu ashize byabonye abaganga icyenda b’inzobere, bari mu mashami batari bafitemo inzobere zihagije nk’ubuvuzi bw’impyiko n’umutima.

Yavuze ko bumwe mu buvuzi bukoreshwa cyane mu kuvura impyiko ari ubuzwi nka dialyze, aho abaganga bifashisha imashini mu kuyungurura amaraso y’umurwayi igihe impyiko zitagikora. Bishobora gukorwa kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru.

Ni uburyo usanga buhenze, nyamara hari igihe umuntu aba ashobora kwitanga agaha mugenzi we impyiko imwe, ariko ugasanga kuyishyiramo bisaba nko kujya mu Buhinde.

- Advertisement -

Dr Kalimba yakomeje ati “Dialyse irahari ikora neza, turashaka no kongera umubare [w’abashobora gufashwa], ariko icyo gusimbura ingingo, kuba umuntu yahabwa impyiko, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, dushobora gutanga impyiko.”

Yavuze gusimbura ingingo ari ubuvuzi bwagutse cyane, ariko ibijyanye no gusimbuza impyiko bikenewe cyane kandi bitagoye nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima.

Ati “Ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbura impyiko. Mu baganga icyenda bamaze igihe gito batangiye harimo umuganga w’inzobere mu ndwara z’impyiko, uzajya ukorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.”

“Tumaze iminsi twitegura, tugura imiti n’ibindi byose, no gutegura ibikorwa remezo by’aho bizajya bibera. Twumva ari ikintu kizaba gikomeye cyane kuko mu barwayi bajya kwivuriza mu Buhinde, nk’abagenda ku nkunga ya leta, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo, cyane cyane impyiko.”

Muri iki gihe u Buhinde buhanganye n’icyorezo gikomeye cya COVID-19, ku buryo abantu batabasha no kujyayo cyane ko ingendo ziganayo zafunzwe.

Dr Kalimba yakomeje ati “Abagenda ntibabura kujya hagati ya 30 na 40 buri mwaka, kandi gusimbura impyiko bigera muri miliyoni hafi 25-30 Frw, umurwayi umwe gusa. Biravuna, kandi hari ikiguzi cy’urugendo, urahatinda ukahamara ukwezi, amezi abiri, ni ibintu bigoranye cyane.”

Ni uburyo buzafasha Abanyarwanda benshi bakenera iyi serivisi, ndetse gahunda ni uko mu myaka itanu iri imbere, mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal hazaba havurirwa indwara nyinshi  zikomeye, harimo n’izisaba gusimbura izindi ngingo.

Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Professor Miliard Derbew, yavuze ko bakomeje kuzamura serivisi z’ibitaro, harimo n’ibikorwa bagenda bafatanyamo n’itsinda ry’inzobere z’abaganga bavura umutima bo muri Amerika, Team Heart.

Ibi bitaro byubatswe kuva mu 1987 kugeza mu 1991, ku nkunga y’ikigega cy’iterambere cy’ubwami bwa Saudi Arabia. Icyo gihe bwayoborwaga n’Umwami Faisal, witiriwe biriya bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Edgar Kalimba
Professor Miliard Derbew uyobora Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version