Ibitaro Bya Kibagabaga Byahiye

Zimwe mu nzu z’ibitaro bya Kibagabaga zaraye zifashwe n’inkongi. Izahiye ni iy’icyumba cy’umukozi usuzuma ibipimo byafashwe ku barwayi n’indi ibikwamo amakuru, iyo nzu bayita server room.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko iriya nkongi yabaye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ariko hataramenyekana icyayiteye.

CP John Bosco Kabera abwiye Taarifa ati: ” Ntituramenya ibyahiye byose ariko Polisi yajimije umuriro igisigaye ni ukuzabarura ibyahiye tukazabimenya.”

Twamenye ko mu byahiye harimo n’ibitabo bibikwamo imibare n’andi makuru arebana n’ibikorerwa muri biriya bitaro.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko uriya muriro uba mwinshi, abari bahari bumvise ibintu biturika bityo bagakeka ko byaba byatewe n’intsinga z’amashanyarazi zakoranyeho.

Ikindi ni uko inzu zahiye ziri mu zubatswe vuha aha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version