YouTube Yasibye Konti R. Kelly Yanyuzagaho Indirimbo

Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwasibye konti ebyiri zari mu mazina y’umuhanzi Robert Sylvester Kelly, uheruka guhamwa n’ibyaha byo gukoresha abagore n’abakobwa imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane.

Konti zasibwe ni RKellyTV na RKellyVevo, zijyana n’indirimbo zose zari ziriho.

Gusa indirimbo ze zizakomeza kugaragara muri serivisi ya YouTube Music kimwe n’izashyizwe kuri YouTube n’abandi bantu bakoresheje konti zabo.

Ni icyemezo YouTube yatangaje ko kujyanye n’amabwiriza agenga abashyira ibintu bitandukanye kuri uru rubuga.

- Advertisement -

Ateganya ko konti isibwa iyo umuntu uyikoresha ahamwe n’ibyaha bikomeye kandi ibiyiriho bikaba bifitanye isano n’ibyaha byakozwe, nyirayo akaba yabihamijwe n’urukiko cyangwa abyiyemerera.

Kelly wahakanaga ibyaha aregwa, yahamijwe n’urukiko ko mu myaka isaga 20 yifashishije ubwamamare bwe yiyegerezaga abagore n’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure, abahohotera bishingiye ku gitsina.

YouTube yatangaje ko Kelly w’imyaka 54 atazongera no kwemererwa gukoresha cyangwa kugira konti kuri YouTube, ndetse ko izasiba indi konti bizagaragara ko irimo gukoreshwa mu gusubizaho ibintu byasibwe kuri konti za mbere.

Gusa indirimbo za Kelly zikomeje kugaragara ku mbuga zikora kimwe na YouTube nka Spotify, Apple Music na Amazon Music.

Ntabwo izo mbuga ziratangaza niba hari icyemezo ziteganya kubifataho.

Biteganywa ko R. Kelly azacibwa urubanza muri Gicurasi umwaka utaha, ariko urebye ibyaha yahamijwe birashoboka cyane ko azakatirwa gufungwa burundu.

Haheruka gutangira ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwiswe MuteRKelly, bukomeje gusaba ko n’ibindi bigo bitambutsa imiziki byagera ikirenge mu cya YouTube, bigakomanyiriza ibihangano bye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version