Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyahawe moto 39 zo kugeza ku bigo nderabuzima n’ibitaro byo hirya no hino mu Turere dutanu kugira ngo zizafashe abajyanama b’ubuzima kugera ku bafite ubuzima bwo mu mutwe butifashe neza.
Izo moto zaguzwe ku bufatanye na Ambasade ya Suwede mu Rwanda.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko zose zifite agaciro ka Miliyoni Frw 215.
Imibare ivuga ko abantu batuye Intara y’Uburasirazuba -cyane cyane abo mu Karere ka Nyagatare- ari bo bafite ubuzima bwo mu mutwe butifashe neza kurusha abandi.
Bimwe mu bitera ibi bibazo ni ingaruka zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara byabaye mu Rwanda.
Ibindi ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha bikomeye, bigira ingaruka ku mitekerereze n’imibare y’abantu n’abandi.
Abantu barenga 40% by’abatuye Umujyi wa Kigali nabo bafite ibibazo byo mu mutwe akenshi bishingira ku mibanire y’abashakanye ikunze kugirwa mibi n’imikoreshereze mibi y’umutungo.
Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo kwita kubafite ibibazo byo mu mutwe.
Ubujyanama no kubakira abaturage ubushobozi mu by’ubukungu ni bimwe mu bifasha abantu koroherwa mu mitwe yabo, umuhangayiko ukagabanuka.
Abapfakazi n’impfubyi za Jenoside bari mu bibasiwe n’ibibazo byo mu mutwe, ariko n’abana bakomoka ku bakoze Jenoside cyangwa abayikoze nyirizina bagafungurwa nabo ntiborohewe.
Ku bigo nderabuzima byinshi mu Rwanda hashyizwe gahunda yo guha ubufasha abafite ubuzima bwo mu mutwe bumeze nabi.
Mu rwego rwo gufasha Leta muri icyo gikorwa, Umuryango utari uwa Leta witwa InterPeace ufatanyije na Ambasade ya Suwede mu Rwanda bahaye Ikigo cya RBC moto 39 zo guha abajyanama b’ubuzima ngo bagere ku bakeneye ubujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi w’uyu muryango witwa Frank Kayitare avuga ko basanze kugira ngo iterembere Abanyarwanda bagezeho rirambe, bisaba ko bagira n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Aragira ati: “ Kugira ngo abantu bakore biteze imbere, bagomba kuba bafite n’ubuzima bwo mu mutwe butekanye. Twakoranye na RBC kugira ngo tugeze izi moto ku bigo nderabuzima, zizafashe abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe kugera ku bakeneye ubufasha”.
Umukozi muri Ambasade ya Suwede mu Rwanda ushinzwe gutsura umubano witwa Martina Fors Mohlin avuga ko gufasha u Rwanda kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abarutuye ari ingenzi kugira ngo batere imbere ariko no mu mutwe habo hatekanye.
Yemeza ko ibyabaye mu Rwanda byashegeshe Abanyarwanda ariko ko bashobora gukira ibyo bikomere.
Ati: “ Nishimiye gukorana na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe butameze neza. Twabahaye na mudasobwa nto bita tablets kugira ngo yaba moto yaba n’izo mudasobwa…byose bifashe abajyanama b’ubuzima kugera ku bagenerwabikorwa bitagoye”.
Moto zahawe ibigo nderabuzima ni izo mu bwoko bwa Yamaha 125 zifite imbaraga zo guterera imisozi.
Zizahita zambikwa plaques za Guverinoma( GR) kuko zabaye umutungo wayo.
Théo Uwayo Principe wari uhagarariye ubuyobozi bw’Ikigo RBC yashimiye abatanze ziriya moto, yemeza ko zizagirira akamaro urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe.
Avuga ko ubuzima bwo mu mutwe ari imwe mu ngingo ikigo akorera cyahagurukiye kugira ngo bube bwiza.
N’ikimenyimenyi kuri buri kigo nderabuzima hari umujyanama w’ubuzima ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakigana.
Abayobozi ba bimwe mu bigo byahawe izo moto bavuga ko zizakoreshwa neza kugira ngo begere abafite ibibazo byo mu mutwe aho bari hose babahe ubufasha.
Abahawe ziriya moto ni abo mu Karere ka Musanze, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe n’Akarere ka Nyagatare.
Umuryango Interpeace wazitanze usanzwe ufasha Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo n’izo mu rwego rw’ubuzima.