IBUKA Iramagana Ifungurwa Rya Laurent Bucyibaruta

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA, bwabwiye Taarifa ko butishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe n’Urukiko kugira ngo abe yivuza mu gihe agitegereje igihe cy’ubujurire.

Bucyibaruta yemerewe gutaha iwe akaba ari ho ategerereza ubujurire. ariko akanivuza kuko ngo arwaye bikomeye.  Yari aherutse gukatirwa gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Icyemezo cy’urukiko ku ifungwa rya Laurent Bucyibaruta cyafashwe kandi gitangazwa muri Nyakanga, 2022.

Ku rundi ruhande, itangazo Taarifa yabonye, rivuga ko nyuma yo gukatirwa, Laurent Bucyibaruta yahise arwara ndetse ngo aho yari afungiye nta bitaro byari hafi aho byamuha ubufasha akeneye.

- Advertisement -

Uko bigaragara, ubutabera bushobora kuba bwashingiye ku myaka y’ubukure ya Bucyibaruta ndetse n’ubwo burwayi bikemeza ko aba arekuwe akajya kwivuriza iwe mu gihe agitegereje igihe iburana k’ubujurire rizabera.

Icyakora hari abavuga ko kuburanisha ubujurire ku bantu bahamijwe icyaha cya Jenoside hari ubwo bigendwamo biguru ntege.

Batanga ingero za Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira.

Imanza z’ubujurire z’aba bagabo zabaye hashize imyaka ibiri bakatiwe.

Hari impungenge ko na Laurent Bucyibaruta yazamara igihe kirekire ataburanishijwe mu bujurire ngo ibyo aburanaho bifatweho umwanzuro udakuka.

IBUKA hari icyo ibivugaho…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA Bwana Naphtal Ahishakiye avuga ko bamenye amakuru y’irekurwa rya Bucyibaruta ariko ko ‘adashimishije.’

Ati: “Nka IBUKA mu by’ukuri twabibonye. Ni ibintu bidashimishije kandi ubona ko ari ibintu byabaye nk’intwaro yo kurekura abantu bitwaje ko runaka arwaye.”

Avuga ko ubusanzwe ahantu hose bafungirwa abantu, haba hari n’ibitaro cyangwa ubundi buryo bwo kubavura.

Kubarekura ngo bararwaye kuri IBUKA ntibikwiye kuko baba bashobora kuvurwa kandi banafunzwe.

Ahishakiye kandi avuga ko abacamanza bagombye kwibuka ko abo bantu barekura ngo bajye kuvurirwa hanze, ari abantu bahamijwe icyaha cya Jenoside kandi ko ari icyaha kidasaza.

Nyungamo ko mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abasaza bakuze cyane ndetse n’abarwayi bari barembye.

Abajijwe niba atabona ko ubutabera bwigenga, bityo ko bufite uburenganzira ku cyemezo bwafata, Napthal Ahishakiye yabwiye Taarifa ko rwose bizwi kandi byemerwa hose ko ubutabera bwigenga ariko ngo abacamanza bagombye kujya bazirikana uburemere bw’icyaha umuntu wakoze Jenoside aba yarakoze.

Taliki 09 Gicurasi 2022, nibwo Ubucamanza bw’u Bufaransa bwatangiye kuburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,

Mu Ukuboza 2018 umucamanza Alexandre Baillon yemeje ko Bucyibaruta atangira kuburanishwa.

Ni icyemezo cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

Urubanza rwa Bucyibaruta ni rumwe mu zo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwahaye u Bufaransa ngo buzaziburanishe mu myaka 13 ishize. Kuva ku wa 20 Ugushyingo 2007 nta kintu cyari cyarakozwe.

Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba Perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’Interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya Perefegitura.

Yashinjwaga uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye.

Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n’Abajandarume, Abapolisi n’Interahamwe.

Yashinjwe  kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri Paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n’Abatutsi biciwe i Kibeho.

U Bufaransa bwashinjwe kenshi kugenda biguru ntege mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubona ibimenyetso bitarananiranye.

Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yoherejwe mu Bufaransa mu 2007, ariko nyuma y’imyaka irenga 10 urubanza rwari rukiri mu iperereza ry’ibanze.

Yahungiye mu Bufaransa mu 1997.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version