Ku Nyunganizi Ya Leta Y’u Rwanda Kuri Minerivali, Umubyeyi Ati: ‘Kanga Mu Jisho!’

Umubyeyi witwa Munyazesa avuga ko kuba Minisiteri y’uburezi yatangaje ko uruhare rw’umubyeyi  [rw’amafaranga] mu myigire y’umwana we ari ibyo kwishimira n’ubwo hari abazakomeza kugorwa no kubona ayo mafaranga. Ashima ko ubu abayobozi b’ibigo by’amashuri bugiye kugabanya ibyo yise ‘kubibira mu mibare.’

Mu gitondo cyo Kuwa 14 Nzeri 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’uburezi yatangaje  amabwiriza agena uruhare rw’ababyeyi mu myigire y’abana babo haba mu mashuri y’incuke, amashuri abanza, amashuri yisumbuye ya Leta cyangwa akorana na Leta ku bw’amasezerano bafitanye.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ayo mabwiriza agamije korohereza ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri babo biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana nayo.

Azatangira gukurikizwa mu gihembwe cya 1 cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 kizatangira kuwa 26, Nzeri 2022.

- Advertisement -
Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya mu kiganiro n’abanyamakuru

Agaragaza ko umusanzu w’umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri y’incuke ari Frw 975 ku gihembwe.

Ni  amafaranga ashobora kunganira umwana mu ifunguro rya saa sita.

Ibindi umubyeyi asabwa harimo kugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye k’umunyeshuri wiga ataha, uruhare rw’umubyeyi ni Frw 19.500 ku gihembwe n’aho kuwiga acumbikiwe umusanzu ntarengwa ni Frw  85,000.

Kuri yo hazajya hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho byo ku meza, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, inzitiramubu, amakarita y’ishuri n’ubwishingizi,

Amabwiriza ya MINEDUC avuga ko igihe ‘bibaye ngombwa’ inama y’Inteko rusange y’ababyeyi ikemeza ko hari ibikenewe kongerwa , ibyo byongerewe ntibigomba kurenza Frw 7,000.

Umubyeyi witwa Munyazesa yatubwiye ko uko bigaragara Leta yagize neza kuko byibura hari amafaranga bagabanyirijwe, ariko nanone akemeza ko abasanzwe bafite amikoro macye, batazabura gukomeza guhura n’ikibazo cy’ubushobozi.

Ati: “ Uwo musanzu twasabwe gutanga watugabanyirije umutwaro ariko si kuri bose kuko hari abazagorwa nawo kuko n’ubundi basanzwe babaye ho. Ikindi ariko ni ukuzareba niba abayobozi b’ibigo bazashyira mu bikorwa iby’aya mabwiriza uko yakabaye.”

Munyazesa avuga ko ubwo Leta ibatekereje ho kandi ikaba yari iherutse no kuzamura umushahara wa mwarimu, bizarushaho guha abanyeshuri amahirwe yo kwigisha neza.

Avuga ko amafaranga umubyeyi azajya asagura kuyo yishyuraga umwana, azajya amufasha mu kwikenura ku bintu runaka no guha umwana ibindi akeneye kugira ngo ajye kwiga amerewe neza.

Amabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’uburezi ku nyunganizi y’ababyeyi kuri minerivali
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version