Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya Château le Marara Byafashe Indi Ntera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ibya Château le Marara Byafashe Indi Ntera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2025 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yafunzwe.
SHARE

RDB yasohoye itangazo rivuga ko Hoteli yonyine mu Rwanda yubatswe mu buryo bwa Château iri i Karongi yitwa Château le Marara ya Dr. Marara ifunzwe kuko ‘ikora nta burenganzira’.

Yubatse mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura muri Karongi.

Iby’uko ikora nta burenganzira bivuzwe impitagihe kuko yari imaze igihe kirekire ikora kuko yafunguwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.

Mu minsi ishize hari ubukwe bwayibereyemo bugenda nabi, bituma ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko itanga nabi serivisi.

Taarifa Rwanda iherutse gutangaza inkuru icukumbuye kuri iyo rwaserera yabereye muri iyo hoteli, ikaba inkuru igaragaza icyo buri ruhande mu zivugwa muri iki kibazo rukivugaho.

Ku byerekeye itangazo rya RDB, ubuyobozi bw’iki kigo gishinzwe iterambere kiyoborwa na Jean-Guy Afrika buvuga  ko guhera ku wa 22, Nyakanga 2025, Hoteli Château Le Marara itemerewe kongera gukora.

Kimwe mu bika byaryo kigira kiti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.”

Ahandi muri ryo havuga ko icyo cyemezo cyashingiwe ku Itegeko No 12/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ingingo iya 5, 20 na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora izi ngingo zigaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga ibigo bitabyubahiriza.

Biteganyijwe ko kugira ngo iriya hoteli izongere gufungura, bizayisaba kubanza kuzuza ibisabwa, igahabwa uruhushya mu rwego rw’ubukerarugendo.

Public Notice: Temporary Closure of Hotel Chateau Le Marara

Itangazo: Gufunga By’Agateganyo Hotel Chateau Le Marara pic.twitter.com/Ln1RRHGYr8

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) July 21, 2025

RDB yibukije abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ko kugira uruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo biteganywa n’itegeko.

Ibiteganywa n’amategeko agenga ubukerarugengo mu Rwanda bivuga ko abakira abantu bagomba kuba bafite ibituma batekana bihagije, imitangire myiza ya serivisi n’ibindi.

TAGGED:featuredHoteliInzuIrafunzweKarongiMararaMbiRDBSerivisiUmwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa Bugiye Kubaka Urugomero Rwa Mbere Runini Ku Isi
Next Article Bikunze Ubushinwa Bwazajya Buteranyiriza Mu Rwanda Imodoka Z’Amashanyarazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?