RDB yasohoye itangazo rivuga ko Hoteli yonyine mu Rwanda yubatswe mu buryo bwa Château iri i Karongi yitwa Château le Marara ya Dr. Marara ifunzwe kuko ‘ikora nta burenganzira’.
Yubatse mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura muri Karongi.
Iby’uko ikora nta burenganzira bivuzwe impitagihe kuko yari imaze igihe kirekire ikora kuko yafunguwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.
Mu minsi ishize hari ubukwe bwayibereyemo bugenda nabi, bituma ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko itanga nabi serivisi.
Taarifa Rwanda iherutse gutangaza inkuru icukumbuye kuri iyo rwaserera yabereye muri iyo hoteli, ikaba inkuru igaragaza icyo buri ruhande mu zivugwa muri iki kibazo rukivugaho.
Ku byerekeye itangazo rya RDB, ubuyobozi bw’iki kigo gishinzwe iterambere kiyoborwa na Jean-Guy Afrika buvuga ko guhera ku wa 22, Nyakanga 2025, Hoteli Château Le Marara itemerewe kongera gukora.
Kimwe mu bika byaryo kigira kiti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.”
Ahandi muri ryo havuga ko icyo cyemezo cyashingiwe ku Itegeko No 12/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.
Ingingo iya 5, 20 na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora izi ngingo zigaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga ibigo bitabyubahiriza.
Biteganyijwe ko kugira ngo iriya hoteli izongere gufungura, bizayisaba kubanza kuzuza ibisabwa, igahabwa uruhushya mu rwego rw’ubukerarugendo.
RDB yibukije abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ko kugira uruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo biteganywa n’itegeko.
Ibiteganywa n’amategeko agenga ubukerarugengo mu Rwanda bivuga ko abakira abantu bagomba kuba bafite ibituma batekana bihagije, imitangire myiza ya serivisi n’ibindi.