Ibya ‘coaching’ itavugwaho rumwe muri SOS-Rwanda biteye bite?

Bamwe mu babyeyi barerera mu mashuri abanza mu kigo  kitwa SOS kiri Kakiru muri Gasabo banenga ubuyobozi bwayo ko bubagezaho imyanzuro bataganiriyeho. Umwe muriyo ni uko bwababwiye ko bagomba kujya bishyura Frw 5000 bya ‘coaching’ kandi batarabyemeranyijweho. Ubuyobozi bushinzwe uburezi buvuga ko hari abatazi imikorere ya SOS.

Nta gihe kinini gishize abo babyeyi babonye inyandiko(Taarifa ifitiye kopi) ibasaba kwishyura amafaranga y’abana biga amasomo y’inyongera(coaching) mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Bavuga ko mu nama bari baragiranye n’ubuyobozi bwa kiriya kigo nta mwanzuro babifasheho.

Umwe muri bo yatubwiye  ko mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa kiriya kigo bemeranyije ko hazategurwa inama yihariye yo kubyigaho, hagashyirwaho akanama katowe n’ababyeyi kugira ngo kagene uko bizakorwa.

- Advertisement -

Ako kanama kagombaga kugena uko abana bazajya biga ariya masomo mu bushobozi bw’ababyeyi hakurikizwa n’amabwiriza yo kwirinda COVID- 19.

Ntibazi niba ako kanama karabayeho ndetse n’icyakurikiyeho nyuma y’uko bakemeranyijeho.

Babwiye Taarifa ko batumva impamvu ubuyobozi bushyiraho gahunda y’amasomo ya coaching, bukagena n’amafaranga agomba kwishyurwa kandi buzi ko ubukungu bwifashe nabi.

Umubyeyi waduhaye amakuru utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati: “ Dusanga ibyiza ari uko hakwigishwa amasomo asanzwe, agenwa n’integanyanyigisho isanzwe hanyuma ababyeyi tukaba  ari twe twishakira uko abana bacu bigira iwabo.”

Ushinzwe uburezi muri SOS Kigali yagize icyo avuga…

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri ya SOS, Bwana Jean Claude Murindankiko yabwiye Taarifa ko ababyeyi baduhaye ariya makuru bashobora kuba batazi imikorere yayo.

Avuga ko SOS ari Umuryango mpuzamahanga utagengwa na Leta washinzwe kugira ngo ufashe abana batagira kivurira.

Abo bana barimo impfubyi buri buri, abavukiye kandi bakurira mu miryango ikennye cyane n’abandi.

Yatubwiye ko SOS ikorera mu bihugu 150 ku isi, ikaba yarageze mu Rwanda muri 1979.

Ikigera mu Rwanda yasanze hari uburezi ‘budafite ireme’ ishaka biba ngombwa ko yiyubakira amashuri azajya arera abana bayo bagakurana uburere yifuza.

Murindankiko avuga ko ari muri urwo rwego SOS yashinze ikigo cy’amashuri.

Abajijwe niba ibivugwa ko ababyeyi batswe amafaranga y’amasomo y’inyongera agenerwa abana batabyemeranyijweho, yasubije ko amafaranga ya coaching ababyeyi bayaganiriyeho n’ubuyobozi bayemeranyaho kandi hashize igihe yishyurwa.

Ati: “ Ibihumbi 5 Frw bavuga ko ari umutwaro kuri bo, byemeranyijweho muri 2014. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta mubyeyi wari wavuga ko ari umutwaro kuri we.”

Avuga ko intandaro yo gushyiraho gahunda ya coaching yatewe n’uko abana batahaga saa saaba(1h00pm) aho kugira ngo bajye iwabo bakore imikoro, bakabanza guca aho ababyeyi babo bakorera bakabatembereza cyangwa bakabaganiriza bakibagirwa gukora imikoro.

Jean Claude Murindankiko avuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bubonye ko abana badakora imikoro neza bwaganiriye n’ababyeyi babo bemeranya ko buri mwana bazajya bamwishyurira Frw 5000, agasigara ku ishuri akigishwa ariya masomo y’inyongera.

Ariya mafaranga yari ayo ‘kugurira mwarimu umuha coaching amazi yo kunywa’ kugira ngo abone uko akomeza kwigisha.

Kuri we, ababyeyi bavuga ko coaching ari ikibazo ni abafite abana biga mu mwaka wa kane kuko bo ari bwo abana babo bagitangira guhabwa ariya masomo.

SOS mu Rwanda ihafite abakozi 400 ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyoni Frw 300.

Yemeza ko abakozi ba SOS bahembwa neza k’uburyo ntawe ufite ikibazo cy’amikoro giterwa n’uko ahembwa nabi.

Ikorera mu turere twa Kayonza, Gasabo, Nyamagabe na Gicumbi. 

Umunyamategeko wa REB avuga ko coaching ntaho iteganyijwe mu mategeko…

Mu myaka ya za 2009, ibigo byinshi byahagaritse iriya gahunda, icyo gihe byavugwaga ko Minisitieri y’uburezi  na REB bamaganye icyo cyemezo cyo ‘gusaba ku gahato’ ababyeyi kwishyura amafaranga ya coaching.

Ibigo ‘bimwe na bimwe’ byahise bihindura umuvuno, noneho bishishikariza ababyeyi ‘babishaka’ kwishyurira abana babo amafaranga y’inyongera kugira ngo ubwo abandi bazajya bataha, ababo bajye basigara mu mashuri, basobanurirwe amasomo bize ku manywa.

Ibi byari bivuze ko abarimu bazajya bafasha abana gukora umukoro baba babahaye ngo batahane.

Undi mubyeyi yatubwiye ati: “ Ibi byabaye bibi kuko hari abarimu batitangaga ku manywa ngo bigishe neza ahubwo bagashyira imbaraga mu kwigisha abana basigaye ku ishuri ku mugoroba kugira ngo bagaragaze umusaruro w’uwo mwihariko.”

Ikindi kidashimishije kiri muri ibi ni uko abana b’ababyeyi batabonye amafaranga yo kwishyura kugira ngo abana babo bahabwe iriya ‘coaching’ badindiye mu bumenyi.

Muri iki gihe hari ibigo bigikoresha coaching, bikavuga ko ari uburyo bwo gutegura abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

Abahanga mu by’uburezi bavuga ko hari amasaha abana baba bagomba kwiga bakagira n’andi yo kuruhuka kuko n’ubusanzwe abana barambirwa vuba.

Umunyamategeko w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi(REB)Me Uwayo Jephtah  avuga ko mu nta tegeko mu mategeko agenga uburezi mu Rwanda rigena ibya coaching.

Yabwiye Taarifa ati: “ Mu mategeko nzi agenga uburezi mu Rwanda nta tegeko nzi rigena ibya coaching. Ni ibintu ibigo byumvikanaho n’ababyeyi, bigakorwa hagamije kongerera abana ubumenyi ariko nanone hakirindwa ko hari abo byabera umutwaro. Ni ibintu ibigo biganiraho.”

Me Uwayo nawe avuga ko mu myaka ya 2010 hari amabwiriza yigeze gusohorwa n’inzego z’ubuzima aca ibya coaching.

Share This Article
1 Comment
  • Iyi nkuru ndumva nta kintu gishya ivuze!nonese ko abo babyeyi badasha coaching abana baboneka Ku ishuri baba bavuye he!!!??cyangwa barashaka KWiga kubuntu???Umuntu urerera muri sos akabura ibihumbi 5000 ubwo yishyura mineral LA???kiriya kigo twakizeho ababyeyi Bacu ari abasirimu.ndumva Abje ubu ari abakene gusa !!!bajye ahandi harahari!!!

Leave a Reply to Karungu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version