Kagame avuga ko Afurika izaganira n’ibihugu ifitiye imyenda harebwe uko yakwishyurwa

Muri byinshi yagarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yagarutse ku myenda ibihugu by’Afurika  bifitiye amahanga, ikaba yararushijeho kuba ikibazo muri ibi bihe bya COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko na mbere y’uko COVID-19 yaduka muri Afurika, ibihugu byayo  byari bifite ibibazo birimo ibyo kubona amafaranga bishora mu bikorwa remezo bigamije iterambere.

Avuga ko aho byakuraga amafaranga hari hatandukanye harimo no kuguza.

Ati: “ Nkeka ko ibihugu hafi ya byose by’Afurika byagujije gusa bimwe biguza menshi kurusha ibindi. Bamwe bakaguza wenda menshi ugereranyije n’umusaruro mbumbe ariko hari abagize amakenga birinda kuguza kurusha amafaranga abaturage binjiza kuko byari kubasiga mu manga y’imyenda myinshi.”

- Advertisement -

Umukuru w’igihugu avuga ko ari ingenzi ko abantu baganira uko Afurika yakwivana muri ibi bibazo kandi kimwe mu byafasha muri ibi biganiro ni uko ibihugu bikize byabigiramo uruhare.

Perezida Kagame avuga n’ubwo ibihugu byazahajwe n’ingaruka za COVID-19 ntawe ukwiye kubyitwaza ngo avuge ko atazishyura umwenda.

Ati: “ Hari abashobora kuvuga ko kuba ingaruka za COVID-19 zabazahaje bityo ko batazabona ubwishyu kandi ko ibihugu babereyemo umwenda byabawubasonera, ariya mafaranga akazafasha mu kwiyubaka.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo umuntu asonerwe umwenda byamusaba kugira byinshi akora birimo no gusaba imbabazi, akadohorerwa agakurirwaho umwenda.

Ikindi  avuga ni uko hari ubwo igihugu cyasaba icyakigurije igihe gihagije cyo kuzishyura umwenda kikibereyemo.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo uwo ubereyemo umwenda akubabarire, agusonere umwenda biterwa n’uko wari usanzwe umwishyura ndetse n’uburemere bw’umwenda umurimo.

Kagame yatanze inama y’uko kugira ngo abantu birinde imyenda iremereye bagombye kureba niba nta bundi bukungu bakoresha buturutse mu bushobozi bwabo bitabaye ngombwa baguza cyane.

Yemera ko ibihugu bikize bizagira ijambo rikomeye mu byerekeye ikurwaho cyangwa koroshywa kw’imisoro ibihugu by’Afurika bibifitiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version