Ibya Israel Na Syria Byajemo Kidobya

Umwuka wasubiye kuba mubi hagati ya Israel na Syria kubera ibisasu biva mu Majyepfo ya Syria bikagwa muri Israel. Ibi bisasu byatumye ingabo za Israel nazo zirasa mu bice ibyo bisasu biturukamo mu rwego rwo gusenya aho birunze.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Syria ivuga ko idafite amakuru arambuye ku iterwa ry’ibyo bisasu, ikemeza ko ari ibintu iri gukurikirana neza.

Israel yo yarakaye itangaza ko itazarebera ngo ireke kurasa uwo ari we wese uzashaka gutuma abayituye babaho badatekanye.

Itangazo rya Minisiteri yayo y’ingabo riragira riti: “ Ubutegetsi bwa Syria bugomba kumenya no kwirengera ibibera ku butaka bw’iki gihugu. Ibivayo bikagwa mu gihugu cyacu, bagomba kwirengera ingaruka zabyo”.

- Kwmamaza -

Ubuyobozi bwa Syria y’ubu buri hagati nk’ururimi.

Kuva bwahirika Assad, bwatangarije amahanga ko buzakorana neza na Israel kandi bwaranabyerekanye.

Bwafunze ahantu hose intwaro zavaga muri Syria zijya muri Hezbollah zacaga.

Ibi ni ibintu Israel yashimye, ariko ku rundi ruhande hari ibyo ubutegetsi bwa Damascus butarakora ngo binyure ubwa Yeruzalemu.

Muri byo harimo imikoranire na Turikiya, igihugu Israel ifata nk’igishaka kugira uruhare rukomeye mu bibera muri Syria kandi kikaba umwanzi wa Israel ubyemera akanabivugira ku mugaragaro.

Mu gukoma mu nkokora imikoranire hagati ya Iran na Syria ya Assad, Israel yagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Syria, hagati ya 2013 na 2024.

Nubwo ubuyobozi bushya bwa Syria bwigaragaza nk’ubushaka kubanira Israel, abayobozi bayo ntibayishira amakenga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zihanzwe amaso muri iki kibazo kugira ngo harebwe uko Leta nshya ya Syria yabana neza na Israel bityo ikomeze kubyungukiramo nk’uko byagenze ubwo Misiri na Jordan byasinyaga amasezerano yo kuyibanira neza yiswe Abraham Accords.

Syria iherereye mu Majyaruguru ya Israal ikaba iyiruta mu buso.

Abahanga bavuga ko Syria iruta Israel mu buso inshuro icyenda kuko ifite ubuso bwa Kilometero 187,437 mu gihe Israel yo ifite ubuso bwa Kilometero kare 21,937.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version