Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ari mu bihe bikomeye cyane bya politiki aho bamwe mu bagize Guverinoma ye batangiye kumusaba kwegura bidatinze.
Abadepite benshi bo mu ishyaka rya Labour basabye Starmer kuva k’ubuyobozi nyuma y’uko ijambo yavuze mu rwego rwo kugerageza guhosha ibibazo ridatanze umusaruro.
Amakuru aturuka muri iri shyaka avuga ko bamwe mu ba Minisitiri bakomeye bagiye mu biro bya Starmer byitwa No10 Downing Street kumubwira ko igihe cye cyarangiye.
Abo ni Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Shabana Mahmood, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Yvette Cooper na Minisitiri w’ingabo, John Healey.
Bivugwa kandi ko no mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12, Gicurasi, 2026 ashobora kongera gusabwa kuva k’ubutegetsi niba akomeje kwinangira.
Umwe mu bari hafi y’ishyaka rye yabwiye Dailymail ati: “Minisitiri w’Intebe aherutse kuvuga ko ashaka kugira icyo avuga kandi abantu baramwumvise ariko ntacyo byahinduye. Abantu benshi batangiye kumutera umugongo.”
Keir Starmer yasabye abantu kwirinda gukomeza kuvuga byinshi ku buyobozi bwe mbere y’uko umwami agira icyo abivugaho, akemeza ko amagambo nk’ayo yarushaho kudurumbanya abaturage, aho kubaha umutuzo bakeneye.
Ariko bamwe mu banyapolitiki bakomeye barimo Minisitiri w’ubuzima, Wes Streeting Umuyobozi wa Greater Manchester, Andy Burnham bo batangiye rwihishwa gushaka ababashyigikira ngo nabo baziyamamaze mu gihe habaho amatora mashya y’umuyobozi w’ishyaka Labour.
Depite Charlotte Nichols yavuze ko Starmer “atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.”
Yabwiye radiyo LBC ati: “Birarangiye. Byose birangiye. Hakenewe undi muntu uza kuyobora.”
Hagati aho, amasoko y’imari n’imibane yatangiye kugira impungenge ko iyi midugararo ya politiki ishobora gutuma ishyaka Labour rirushaho kujya ku murongo wa politiki y’abahezanguni bo ku ruhande rw’ibumoso, ibintu byatuma igihugu kidapfa kubona amafaranga arekuwe n’abashoramari.
Kugeza mu ijoro ryakeye, Abadepite 79 bari bamaze gusaba ku mugaragaro ko Starmer atangaza igihe azavira k’ubuyobozi.
Iki gitutu cyarushijeho kwiyongera ubwo ba Minisitiri bane bungirije beguraga bavuga ko batagifitiye icyizere Minisitiri w’Intebe.
Hari n’abandi babiri bateguye ariko bavuga ko Starmer akwiriye kwegura.
Nubwo bimeze bityo, Starmer we yagaragaje ko ashaka gukomeza kuyobora ndetse ahita ashyiraho abandi bafasha batandatu basimbura abeguye.
Joe Morris, umwe mu bafasha ba Wes Streeting uyu akaba Minisitiri w’ubuzima, yasabye Starmer gutangaza vuba gahunda yo kuva k’ubuyobozi kugira ngo haboneke undi muyobozi ushobora kongerera abaturage icyizere.
Daily Mail ivuga ko mu buryo bw’ibanga, Wes Streeting yavuze ko atifuza guhita ahangana na Starmer kuko abo bakorana batinya ko byazamugiraho ingaruka mu gihe kizaza.
Ariko bivugwa ko ikipe ye yiteguye guhita itangira ibikorwa byo kumwamamaza niba igitutu kuri Starmer gikomeje kwiyongera.
Starmer yavuze ko atazigera “atererana inshingano ze ,” ibintu bica amarenga ko kwemera kuva k’ubutegetsi atari ibintu azapfa kwemera.
Ni ibintu abasesenguzi bavuga ko bizateza amakimbirane imbere mu ishyaka ryari rimaze igihe gito rigeze k’ubutegetsi risimbuye ry’aba Conservatives.
Hari kandi kutumvikana ku muntu wazasimbura Starmer aramutse avuye k’ubutegetsi.
Abashyigikiye Wes Streeting bashaka ko amatora y’umuyobozi mushya aba vuba, mu gihe abashyigikiye Andy Burnham bo bashaka ko Starmer abanza gutindaho gato kugira ngo Burnham abone uko aba Depite i Westminster mbere yo kwiyamamaza.
Angela Rayner nawe yasabye Starmer kwemera ko Andy Burnham agaruka muri politiki y’igihugu.
Hari amakuru avuga ko Angela Rayner na Andy Burnham bumvikanye uko bakorana aho Burnham yaba Minisitiri w’Intebe naho Rayner akaguma ku mwanya wa Visi Minisitiri w’Intebe nubwo hari iperereza rikomeje ku bibazo bye by’imisoro ashinjwa kunyereza.

