Ibya MINUSCA Bigiye Gusubirwamo

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi karaterana kuri uyu wa Gatanu tariki 12, Ugushyingo, 2021 karebere hamwe ibyahinduka mu nshingano zahawe Misiyo ya UN yoherejwe kugarura amahoro muri Centrafrique.

Iriya nama iratorera umwanzuro wo guhindurira inshingano z’iriya Misiyo.

Ibaye mu gihe hamaze iminsi micye abashinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu barashe ku bapolisi ba UN bakomoka mu Misiri, icyo gihe Guverinoma ikaba yaravuze ko babikoze kuko bariya basirikare bari barengereye ahantu abantu batemewe kurenga begera Ingoro y’Umukuru w’igihugu.

Abapolisi 10 barakomeretse ndetse amasasu ahitana umwana w’umukobwa wacaracaraga hafi aho.

- Advertisement -

Gahunda yo guhindurira inshingano abagize MINUSCA iraganirwaho  mu gihe muri Centrafrique havugwa iby’uko abakora mu mutwe w’Abarusiya witwa Wigner basa n’abigaruriye ubuzima bwa kiriya gihugu.

Abo muri uyu mutwe bavugwagaho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ikindi kibazo kiri muri Centrafrique ni uko iki gihugu gishinja bimwe mu byo bahana imbibi kuba indiri y’abagihungabanyiriza umutekano barimo na François Bozizé.

RFI yabajije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Témon icyo Leta ivuga kuri iriya nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, avuga ko ibiri buganirweho bikemezwa byose bigomba kureba niba MINUSCA ntacyo yakoze kiza ikwiye gushimirwa.

Avuga ko n’izindi ngamba zafatwa zikemeza ko hagira abandi basirikare cyangwa abapolisi ba UN boherezwa muri kiriya gihugu, ari ngombwa kureba niba bazakora neza akazi kabajyanye.

Sylvie Baïpo Témon

Uko byagenze ngo bisi yari itwaye abapolisi za UN irasirwe kwa Perezida…

Hari ku wa Mbere tariki 01, Ugushyingo, 2021, ubwo  mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, haberaga ibintu bidasanzwe.

Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu barashe ku modoka z’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bari baciye hafi y’Ingoro ya Perezida Faustin Archange Touadéra hakomereka abantu icumi.

Imodoka z’Abapolisi ba UN zari zirimo abapolisi bakomoka mu Misiri, bivugwa ko zageze imbere y’Ingoro y’Umukuru wa Centrafrique zirenga imbibi z’aho abantu basanzwe bemerewe kugera ndetse zitangira no gufotora.

Amakuru yatangajwe na Jeune Afrique icyo gihe yemezaga ko hari abapolisi ‘benshi’ bo mu Misiri bakomerekeye muri ririya rasana.

Ni ubwa mbere ibintu nka biriya byabaye  muri kiriya gihugu mu myaka umunani ishize UN yohereje yo abapolisi    kurinda umutekano muri kiriya gihugu kimaze igihe mu bibazo bya politiki.

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bwa UN rivuga ko abapolisi icumi bakomoka mu Misiri ari bo bakomerekeye muri kuriya gukozanyaho.

Amasasu yatangiye kumvikana ku manywa y’ihangu saa munani n’igice.

Imodoka yo mu bwoko bwa bisi( bus) yari ivuye ku kibuga cy’indege Bangui-M’Poko igana mu gice abapolisi ba UN bakomoka mu Misiri bakambitsemo.

Igeze aho Ingoro ya Perezida wa Centrafrique iherereye, abari bayirimo bagiye kumva bumva basutsweho amasasu.

Amakuru avuga ko nta mupolisi n’umwe wari ufite imbunda mu bari bari muri iriya bisi.

Amakuru yatanzwe na Guverinoma ya Centrafrique nyuma y’iri rasana avuga ko iriya modoka yagiye kuraswaho ari uko yarenze agace kagenewe abantu basanzwe, igera mu gaca katavogerwa.

Ikindi ngo yari imwe mu modoka ishatu zari zivuye kuri cya kibuga cy’indege twavuze haruguru.

Itangazo ryasohowe na Leta ya Centrafrique rivuga ko ‘iriya modoka yari yayobye yisanga mu gace katemewe kegereye Ingoro Umukuru w’Igihugu atuyemo.’

Guverinoma ya Centrafrique yemeje ko bariya bapolisi ‘bari barengereye’ ndetse batangiye no gufata amafoto y’iriya ngoro kandi ntawe bari babimenyesheje.

Itangazo ryayo rivuga ko abarashe kuri iriya bisi bashakaga guha gasopo umushoferi ngo areke gukomeza gusatira iriya nyubako, ariko ngo undi ntiyabyubahiriza.

Abayobozi ba MINUSCA baherutse kuganira n’abarinda Umukuru w’igihugu cya Centrafrique barebera hamwe icyateye biriya kugira ngo bagire icyo bumvikanaho mu rwego rwo gucyemura ikibazo cyavukiye muri ririya rasana ‘ridasanzwe.’

Nta kiratangarizwa itangazamakuru mu byaganiriweho n’ibyumvikanyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version