Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya WASAC Bikomeje Kuyoberana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibya WASAC Bikomeje Kuyoberana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2021 6:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abadepite, abakora mu Rwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kwibaza iherezo ry’imikorere idahwitse y’Ikigo WASAC.

Kubera ko bisa n’ibyananiranye ndetse bikaba byarananiye na Minisiteri y’ibikorwa remezo, Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, basabye Minisitiri w’Intebe kuba ari we wicara akiga ibya  WASAC akabiha umurongo uhamye.

Nta nshuro n’imwe WASAC yari yakorerwa igenzura ngo basange idafite icyuho mu micungire y’umutungo wayo.

Ibibazo by’iki kigo kiri mu byahinduriwe amazina kenshi ngo wenda kizisubiraho biracyagaragara no mu miyoborere y’imicungire y’abakozi bacyo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Ugushyingo, 2021 ubwo Abadepite bagize ya Komisiyo twavuze haruguru bahuraga bakumva ibisobanuro by’ibigo n’inzego za Leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni yabimburiye ibindi.

Bongeye kumirwa ubwo bumvaga amakosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi apfa ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.

Iki kigo kandi ngo nta mikoranire inoze gifitanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, RRA, ndetse n’igishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kurusha iyindi, RURA.

Biratangaje kuba WASAC yarambuye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro imisoro ingana na Frw 5,000,000,000!

Ikindi cyumije Abadepite bagize PAC ni uko kuva mu mwaka wa 2014/2015 kugeza mu mwaka wa 2019/2020 WASAC ikirimo ibibazo by’imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

- Advertisement -

Nta kintu kinini yigeze ikosora muri iyo myaka yose.
Iki kigo kiri mu bimaze kuyoborwa n’abayobozi benshi barimo uwitwa Sano, Muzora n’abandi cyananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu Turere twa Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi.

Iyi mishinga yashowemo agera kuri Frw 64, 000, 000, 000.

Abagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, baraye bagejeje ku Nteko rusange y’Abadepite ibikubiye muri raporo yabo, iyisuzumira hamwe.

Abadepite basabye ko muri WASAC haba impinduka zikomeye kuko uko bigaragara bisa n’ibyananiranye.

Basabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo ibibazo byagaragaye muri iki kigo bihabwe umurongo ugororotse kandi mu buryo budasubirwaho.

Minisitiri w’Intebe yahawe amezi atandatu ngo abe yagize icyo abikoraho.

Twabibutsa ko uyu ari umukoro wa kabiri  Abadepite bahaye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuko baherutse kumusaba kuzaba yararangije gucyemura n’ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa rusohora ibinyabutabire bihumanya abaruturiye mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Ku byereyeke WASAC hashize igihe runaka Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho itsinda ryo gusesengura ibibazo biri muri kiriya kigo gihora gikorera mu gihombo.

Higeze kuvugwa ko hari gahunda yo kugabanya WASAC mo ibigo bibiri ariko ntiratangazwa mu buryo butaziguye ngo itangire no gushyirwa mu bikorwa.

Mu byifuzo by’Abadepite bagize PAC harimo n’icy’uko abagize uruhare mu micungire mibi y’amasoko ya WASAC bazabiryozwa.

Muri aya masoko harimo n’iryo gukodesha ahagombaga gukorera Urukiko rw’Ikirenga kuri Frw  117.261.000 Frw yishyurwaga buri kwezi.

Iri soko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire ariko umugenzuzi w’Imari ya Leta yasanze ubwumvikane mu gutanga iri soko bwarakozwe Akanama k’amasoko n’Umujyanama mu by’amategeko batarabigizemo uruhare.

Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana abagize uruhare mu makosa arimo kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 , byakozwe muri WASAC kimwe n’abakiriye ‘transformers’ 28 zaguzwe na EDCL zitujuje ibyari byasabwe mu nyandiko y’isoko.

TAGGED:AbadepiteAmazifeaturedGateteMinisiteriRwandaWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Ya 18 Iri Hafi
Next Article Leta Ya Ethiopia Yafunze Abakozi Ba UN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

DRC: Miliyari $1 Yashowe Mu Gisirikare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?