Ibya WASAC Bikomeje Kuyoberana

Abadepite, abakora mu Rwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kwibaza iherezo ry’imikorere idahwitse y’Ikigo WASAC.

Kubera ko bisa n’ibyananiranye ndetse bikaba byarananiye na Minisiteri y’ibikorwa remezo, Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, basabye Minisitiri w’Intebe kuba ari we wicara akiga ibya  WASAC akabiha umurongo uhamye.

Nta nshuro n’imwe WASAC yari yakorerwa igenzura ngo basange idafite icyuho mu micungire y’umutungo wayo.

Ibibazo by’iki kigo kiri mu byahinduriwe amazina kenshi ngo wenda kizisubiraho biracyagaragara no mu miyoborere y’imicungire y’abakozi bacyo.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Ugushyingo, 2021 ubwo Abadepite bagize ya Komisiyo twavuze haruguru bahuraga bakumva ibisobanuro by’ibigo n’inzego za Leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni yabimburiye ibindi.

Bongeye kumirwa ubwo bumvaga amakosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi apfa ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.

Iki kigo kandi ngo nta mikoranire inoze gifitanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, RRA, ndetse n’igishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kurusha iyindi, RURA.

Biratangaje kuba WASAC yarambuye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro imisoro ingana na Frw 5,000,000,000!

Ikindi cyumije Abadepite bagize PAC ni uko kuva mu mwaka wa 2014/2015 kugeza mu mwaka wa 2019/2020 WASAC ikirimo ibibazo by’imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Nta kintu kinini yigeze ikosora muri iyo myaka yose.
Iki kigo kiri mu bimaze kuyoborwa n’abayobozi benshi barimo uwitwa Sano, Muzora n’abandi cyananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu Turere twa Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi.

Iyi mishinga yashowemo agera kuri Frw 64, 000, 000, 000.

Abagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, baraye bagejeje ku Nteko rusange y’Abadepite ibikubiye muri raporo yabo, iyisuzumira hamwe.

Abadepite basabye ko muri WASAC haba impinduka zikomeye kuko uko bigaragara bisa n’ibyananiranye.

Basabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo ibibazo byagaragaye muri iki kigo bihabwe umurongo ugororotse kandi mu buryo budasubirwaho.

Minisitiri w’Intebe yahawe amezi atandatu ngo abe yagize icyo abikoraho.

Twabibutsa ko uyu ari umukoro wa kabiri  Abadepite bahaye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuko baherutse kumusaba kuzaba yararangije gucyemura n’ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa rusohora ibinyabutabire bihumanya abaruturiye mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Ku byereyeke WASAC hashize igihe runaka Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho itsinda ryo gusesengura ibibazo biri muri kiriya kigo gihora gikorera mu gihombo.

Higeze kuvugwa ko hari gahunda yo kugabanya WASAC mo ibigo bibiri ariko ntiratangazwa mu buryo butaziguye ngo itangire no gushyirwa mu bikorwa.

Mu byifuzo by’Abadepite bagize PAC harimo n’icy’uko abagize uruhare mu micungire mibi y’amasoko ya WASAC bazabiryozwa.

Muri aya masoko harimo n’iryo gukodesha ahagombaga gukorera Urukiko rw’Ikirenga kuri Frw  117.261.000 Frw yishyurwaga buri kwezi.

Iri soko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire ariko umugenzuzi w’Imari ya Leta yasanze ubwumvikane mu gutanga iri soko bwarakozwe Akanama k’amasoko n’Umujyanama mu by’amategeko batarabigizemo uruhare.

Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana abagize uruhare mu makosa arimo kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 , byakozwe muri WASAC kimwe n’abakiriye ‘transformers’ 28 zaguzwe na EDCL zitujuje ibyari byasabwe mu nyandiko y’isoko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version