Iby’Abakono Bikomeje Kwirukanisha Abayobozi

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rikura mu nshingano abayobozi b’Uturure dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abo ni Ramuli Janvier w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney w’Akarere ka Gakenke na Marie Chantal Uwanyirigira w’Akarere ka Burera.

Bose bazize ‘kudasigasira’ ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu bandi bakuwe mu nshingano harimo n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.

- Kwmamaza -

Rya tangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko mbere yo guhagarika bariya bantu mu nsingano habanje gukorwa isesengura.

Ryaragagaje ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Rivuga ko Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yasimbujwe Nzabonimpa Emmanuel by’agateganyo.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yasimbujwe Bizimana Hamiss.

Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakuweho, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na bo bakurwaho.

Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney wakayoboraga yakuweho, asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François wari umwungirije ashinzwe iterambere ry’ubukungu.

Muri Gakenke kandi hari Nsanzabandi Rushemeza Charles wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga Burera yasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

Ibi byose bije bikurikira ibyabereye muri Musanze  taliki 09, Nyakanga, 2023 ubwo hateraniraga inama bise iyo ‘kwimika’ umutware w’Abakono.

Hatowe uwitwa Justin Kazoza ariko nyuma y’aho uyu yaje kubivamo nyuma y’uko bibaye ‘affaire’ ikomeye mu gihugu.

Itangazo ryo mu Biro Bya Minisitiri w’Inbebe rihagarika bariya bayobozi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version