Ku Munsi Mpuzamahanga Wo Kwita Ku Mubumbe W’Isi, Israel Yifatanyije N’U Rwanda

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isi n’ibiyituye, abanyeshuri biga ibinyabuzima cyane cyane ibimera bo muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu basuye Pariki ya Nyungwe kugira ngo basobanurirwe akamaro ka bimwe muri biriya bimera.

Muri rugendo rwabo bari bari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Bwana Ron Adam n’abandi baturukanye muri iriya Ambasade ifite icyicaro i Kigali.

Abanyeshuri barenga 25 nibo bifatanyije muri ruriya rugendo.

Urugendo shuri ni ingenzi ku banyeshuri kuko rubongerera ubumenyi, bagashobora kubona ibintu n’amaso yabo kurusha ko babisoma mu bitabo gusa.

- Advertisement -

Kuba Israel iri gufasha u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije ni ingenzi kuko kiriya gihugu cyateye imbere mu kurinda ko urusobe rw’ibinyabuzima bwacyo kuko n’ubundi igice cyacyo kinini ari ubutayu.

Kimwe cya gatatu cy’ubuso bwayo cyagenewe urusobe rw’ibinyabuzima.

Ambasade ya Israel mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu icyo gihugu gifite parike 150 .

Muri 2015 Israel yabarirwaga pariki 81 zirimo inyamaswa n’ahandi hantu nyaburanga 400.

Ibidukikije mu Rwanda birarinzwe…

Leta y’u Rwanda nayo mu rwego rwo kurinda ubutaka bwayo, yihaye umugambi w’uko ubutaka bungana na 30% bugomba kuba buteweho ibiti.

Gutera ibiti mu bice bihanamye birinda inkangu, bikagabanya isuri, ijyana ubutaka bwari busanzwe bufitiye abaturage akamaro kandi bigakurura imvura.

Hamwe mu duce tw’u Rwanda twigeze kuzahazwa no kutagira amashyamba ni akarere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Kubera ko ubutaka bwa kariya gace bwabagamo umuswa, byatumye kateramo ibiti birebire kandi bifite amashami bityo karumagara.

Leta y’u Rwanda yaje gufatanya n’abo ikorana nabo bagatera ibiti bihangana n’umuswa bituma kagira ikirere kiza, kizimo imvura.

Ikindi kiri mu byerekana umuhati wa Leta y’u Rwanda mu gutuma umubumbe w’isi uba mwiza kurushaho ni uburyo yita ku byogogo by’imigezi y’u Rwanda ndetse ko kuba yaraciye kandi n’ubu ikirwanya amashashi.

Abahanga bavuga ko amashashi agira uruhare mu gutuma imyaka itera kuko atuma amazi adacengera mu butaka.

Iyo amazi adacengeye mu butaka bibuza n’ifumbire kugera ku mizi y’ibihingwa ndetse n’amasoko y’amazi ntaboneke kuko amazi aba adashobora kwinjira mu butaka ari menshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version