Ibyabaye Mbere y’Uko U Rwanda Rwemera Kohereza Ingabo Muri Mozambique

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bwa Mozambique, kuri uyu wa Gatanu itangira kohereza abasirikare n’abapolisi 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, bo gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo by’iterabwoba n’umutekano muke.

Mozambique yugarijwe n’ibitero by’umutwe wa Islamic State guhera mu Ukwakira 2017. Uyu mutwe ujya uniyita al-Shabaab, nubwo nta kigaragaza ko ufitanye isano n’uwo muri Somalia.

Guverinoma yagize iti “Ingabo z’u Rwanda zizafasha mu kugarurira ububasha leta ya Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwana n’ibindi byo gucunga umutekano, kimwe no mu gusubiza ku murongo no kuvugurura urwego rw’umutekano.”

Muri Mozambique byifashe bite?

- Advertisement -

Islamic State ikomeje kotsa igitutu Guverinoma ya Perezida Filipe Nyusi, ku buryo muri Kanama 2020 yafashe umujyi uri ku cyambu wa Mocimboa da Praia, muri Nzeri 2020 ufata ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’Abahinde.

Waje no gukora amahano menshi kuko muri Mata 2020 wishe abantu basaga 50 baciwe imitwe, umubare nk’uwo nanone unyongwa mu Ugushyingo 2020. Hari n’abandi 12 babonetse baciwe imitwe muri Mata 2021.

Ku wa 24 Werurwe 2021 bwo Islamic State yafashe umujyi wa Palma, yica abaturage benshi naho abasaga 35,000 bava mu byabo.

Leta ya Mozambique yagerageje kohereza ingabo mu duce turimo intambara, gusa ingabo zayo ntizorohewe n’ibibazo biterwa n’intege nke mu myitozo n’ibikoresho bya gisirikare, nk’uko abasesenguzi babigaragaza.

Uruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi

Perezida Nyusi yabanje kujya agaragaza ko igihugu cye kidakeneye amahanga kugira ngo kibashe guhangana n’ibi bitero. Gusa uko bwije n’uko bukeye byagendaga birushaho gufata indi ntera, uriya mutwe ukica abantu, ukanigarurira ibice byinshi.

Ku wa 28 Mata 2021 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, urugendo rutavuzwe mu itangazamakuru kuko rwamenyekanye ku wa 30 Mata, yarasubiye iwabo.

Nibwo haganiriwe byimbitse ku buryo u Rwanda rwakoherezayo abasirikare bo gutanga umusanzu mu guhashya iterabwoba no kugarura umutekano.

Ibyo binagaragarira ku bitabiriye inama muri Village urugwiro, iruhande rwa Perezida Paul Kagame. Barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Prof Nshuti Manasseh, Umujyanama Mukuru wa Perezida Kagame mu bya Gisirikare n’Umutekano Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo w’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

Perezida Nyusi yari mu Rwanda mu mpera za Mata 2021

Ibiganiro by’u Rwanda na Tanzania

Ibitero bya Islamic State byibasiye cyane igice kiri mu majyepfo ya Tanzania, ku buryo nayo byagiye biyigiraho ingaruka.

Ku wa 9 Gicurasi 2021 General Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Dan Munyuza, bagiriye urugendo muri Tanzania, bagirana ibiganiro na bagenzi babo ku ruhande rw’icyo gihugu.

Mu itangazo ryakurikiye urwo ruzinduko, hagaragaramo ko u Rwanda na Tanzania byemeranyije kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Mozambique.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abasirikare bayo “bazakorana bya hafi n’Ingabo z’Igihugu za Mozambique (FADM) n’ingabo za’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nshingano zitandukanye.”

Mu kwezi gushize nibwo SADC yemeje kohereza abasirikare muri Mozambique, nyuma y’uko mu 2008 ari bwo hemejwe ishyirwaho rya ‘brigade’ idasanzwe.

Byitezwe ko uwo mutwe w’ingabo uzaba urimo abasirikare bo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Namibia na Angola, bafite ubumenyi mu mirwanire kubera intambara nyinshi, mu gihe Tanzania yavuze ko itazatanga abasirikare.

CGP Dan Munyuza (ibumoso), hagati hari ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj Gen Charles Karamba naho iburyo hari Gen Jean Bosco Kazura

Imikoranire y’u Rwanda na SADC

Ntabwo haratangazwa byinshi ku mikoranire y’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC, umuryango w’ibihugu 16 rutabereye umunyamuryango.

Hari amakuru ko mbere y’uko icyemezo gifatwa, habanje ibiganiro ku mikoranire y’ingabo z’impande zombi umunsi zizahurira muri Mozambique.

Ikinyamakuru News24 gitangaza ko mbere abayobozi b’ibihugu bigize uriya muryango basabaga ko niba koko Ingabo z’u Rwanda zizajya mu Ntara ya Cabo Delgado, zigomba gukorera mu murongo umwe n’uw’ingabo za SADC.

Icyo gihe Perezida Nyusi yasabaga ko u Rwanda rwajya runitabira inama za SADC ku gushaka amahoro muri Mozambique, ariko abayobozi benshi bagaragaza ukutabyumva kimwe.

Nihe hari akazi gakomeye?

Abasesenguzi bagaragaza ko ahantu hari urugamba rukomeye cyane ari ku bice byo ku nyanja y’Abahinde no ku mupaka wa Tanzania, aho abagaba ibitero baturuka.

Mocimboa da Praia yafashwe n’uriya mutwe iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, agace karimo icyambu kandi gakungahaye cyane kuri gaz karemano.

Ibitero byagabwe ku mujyi wa Palma ubwo wafatwaga, byahagaritse umushinga wa miliyari $20 wo gucukura gaz wari watangiwe n’ikigo Total Energies SE cy’Abafaransa.

Cyahise gihungisha bwangu abakozi bacyo, mu gihe uyu mushinga wari witezweho gutangira gutanga gaz mu 2024 ugahindura byinshi ku bukungu bwa Mozambique.

Hakenewe umutekano uhambaye ari na wo watuma ibikorwa by’ubucukuzi bwa gaz bisubukurwa.

Kuba bikorwa n’Abafaransa, bisobanuye ko hakenewe umutekano utangwa n’ingabo icyo gihugu gishobora kwizera.

Abasesenguzi bagaragaza ko ari akazi gashobora gukorwa n’ingabo z’u Rwanda kuko zifitiwe icyizere n’Abafaransa kurusha ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo, urebye ku bunararibonye zubatse muri Repubulika ya Centrafrique, Sudan y’Epfo n’ahandi.

Uretse kuba byatangajwe ko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, ntabwo uduce zizakoreramo twatangajwe mu buryo burambuye.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kohereza abapolisi n’abasirikare bishingiye ku mubano ibihugu byombi bisangiye nyuma y’amasezerano menshi yasinywe mu 2018, n’izindi ntego Rwanda rwiyemeje zijyanye no kurengera abasivili.

Bibarwa ko abantu bagera mu 3000 bamaze kugwa mu ntambara muri Mozambique, naho abarenga 800,000 bavuye mu byabo.

Abitabiriye inama yabereye muri Village Urugwiro

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version