Gen Kabandana Niwe Uzayobora Ingabo Z’U Rwanda Zoherejwe Muri Mozambique

Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique ziyobowe Major Gen Innocent Kabandana

Ingabo z’u Rwanda zari zimaze iminsi zitegurirwa kujya gutabara abatuye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki 09, Nyakanga, zuriye indege zerekeza yo.

Zizakorana n’abapolisi b’u Rwanda nabo boherejwe muri aka gace kuri iyo tariki.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko ziriya ngabo zizayoborwa na Major Gen Innocent Kabandana. Yahoze ayobora Ikigo cya gisirikare kiri i Gako mu Bugesera.

Zuriye indege ahagana saa sita z’amanywa.

- Advertisement -

Ni itsinda ry’ingabo na polisi bagira ku  boherejwe muri kigiya gice nyuma y’uko Leta isabwe y’u Rwanda isabwe ubu bubafasha na leta ya Mozambique mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu.

U Rwanda ruzakorana n’ingabo za Mozambique ndetse n’ingabo z’Umuryang w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC mu kubungabunga umutekano mu bice byatoranijwe aha muri Mozambique.

Zizatanga ubufasha kuri Leta ya Mozambique haba mu bikorwa by’intambara n’ibyo kubungabunga umutekan.

Iki ni igikorwa kiri mu rwego rw’ubufatanye hagati y, u Rwanda na   Mozambique nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018.

Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda bwari buherutse kubwira ikinyamakuru cyo muri Amerika kitwa The Bloomberg ko igisirikare cy’u Rwanda kiri gutegura abasirikare bo kuzohereza muri Mozambique kugarura yo amahoro.

Blomberg yavuze ko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda  Col Ronald Rwivanga yayibwiye ati: “ Hari gahunda tutararangiza gutunganya neza yo kuzohereza yo abasirikare.”

Kugeza ubu  nta tangazo ryari ryarasohowe na Guverinoma ya Mozambique  ngo rigire icyo ribivugaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version