Ibyakozwe N’Abayobozi B’u Bufaransa Mu Myaka Myinshi Byagize Ingaruka Zikomeye – Kagame

Perezida Paul Kagame yashimye raporo iheruka gushyirwa ahabona ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyakozwe n’icyo gihugu mu guhishira uruhare rwacyo byagize ingaruka zikomeye.

Mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yagarutse kuri ‘raporo Duclert’, iheruka gushyikirizwa perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Igaragaza uburyo “Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko jenoside yo kurimbura abatutsi yarimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyana be zo mu Rwanda.”

Kagame yakomeje ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza kubatera inkunga kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa mu nyungu za politiki z’u Bufaransa, nuko ubuzima bw’abanyarwanda buba ikintu gikinirwaho.”

- Advertisement -

“Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Binerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”

Perezida Kagame yavuze ko ari ibintu u Rwanda rushima kandi ruzasaba ko iyo raporo ruyibona.

Yakomeje ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi. Ibyo tumaze kubona hashingiwe ku mirimo yakozwe n’abantu bashyizweho bijyanye n’ibyakorwaga mu Bufaransa, ibyavuyemo bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.”

Imyitwarire y’u Bufaransa yateje ingaruka nyinshi

Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire y’u Bufaransa mu myaka myinshi bugerageza guhishira uruhare rwabwo, yagize ingaruka zikomeye.

Ati “Amateka yahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho jenoside ebyiri hakaza n’ibyavuzwe muri ‘mapping report’. Imanza zidakwiye zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z’igihugu cyacu. Abakekwaho uruhare muri jenoside bo bahawe ubuhungiro baridegembya, n’ubusabe bw’u Rwanda bw’uko bakoherezwa ngo baburanishwe bwimwa amatwi.”

“Ibyo nta nubwo ari mu Bufaransa gusa, ni uko narimo mvuga raporo iheruka gusohorwa n’abafaransa. Byabayeho no mu bindi bihugu biteye imbere.”

Yatanze urugero rw’igihugu gicumbikiye abantu bane cyangwa batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside, u Rwanda rwasabye niba icyo gihugu cyabohereza mu Rwanda cyangwa kikababuranisha mu nkiko zacyo, ariko ikibazo kigiye kumara imyaka 15.

Icyo kibazo kizwi mu Bwongereza ahahungiye Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Perezida Kagame ati “Nyuma y’ubwo busabe bakomeza bavuga impamvu batabohereza. Ibyo birakomeza ntibirangire.”

Yanavuze ko nubwo hemejwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibihugu byakomeje gutsimbarara bishaka ko iba Jenoside yo mu Rwanda byitwaje ko hari n’abandi bishwe muri icyo gihe. Ibihugu byavuzwe muri ibyo bikorwa ni u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo ngo bavuga ko hari n’abahutu bapfuye cyangwa abandi banyamahanga, bigaragaza ko hari izindi mpamvu ibikorwa byabo bihishe.

Ati “Ni nko kuvuga uti reka twoye kuburanisha aba bantu ku byaha bakoze, reka ahubwo dutinde cyane ku buryo yagejejwe imbere y’ubu butabera.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo bene abo bantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakingiwe ikibaba, ubusabe bw’uko boherezwa ngo baburanishirizwe mu Rwanda nabwo bukangwa, bigira ingaruka mu buryo butaziguye.

Yakomeje ati “Twabonye ko bijyana n’ubwiyongere bwo guhakana no gupfobya Jenoside, bikaba bizatwara imyaka myinshi cyane ngo bihinduke.”

Ibyo ngo binatuma habaho ibigenda bigaragara nk’ibitabo bishinja RPF ko ariyo yateguye Jenoside igira ngo igere ku butegetsi, ugasanga na bamwe mu bazi neza ukuri bahitamo guceceka.

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko nta kizabasubiza inyuma, cyane ko bamaze kuvana amasomo akomeye mu byo banyuzemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version