Me Emmanuel Altit Yongeye Kwemezwa Nk’Umwunganizi wa Kabuga

Ubwanditsi bw’Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, bwemeje ko bwongereye igihe Maître Emmanuel Altit ngo akomeze kunganira Kabuga Felicien, nyuma y’uko impande zombi zari zagaragaje ubushake bwo gutandukana.

Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ku wa 2 Ukwakira 2020 ahabwa Me Altit ngo amwunganire by’igihe gito nk’umwavoka yahawe n’urukiko.

Ku wa 12 Ugushyingo 2020 Kabuga yandikiye ubwanditsi bw’urwo rwego arusaba ko muri gahunda yo kunganira abantu bafite amikoro make, bwakwemeza Maître Altit nk’umwunganizi we uhoraho kubera ko adafite amikoro yo kwishakira uwe.

Ubwanditsi bwabikoze kubera ko butabashije kubona amakuru yuzuye ku bushobozi bwa Kabuga bujyanye n’imitungo.

- Advertisement -

Me Altit yakomeje kunganira Kabuga kugeza ubwo ubu bageze mu cyiciro ntegurarubanza.

Yagaragaje ubushake bwo gukomeza kumwunganira cyane ko ari ku rutonde rw’abanyamategeko b’Urwego bakora uwo murimo, ku wa 6 Mutarama 2021 yongererwa igihe cyo kunganira Kabuga mu gihe cy’iminsi 90.

Mu cyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa 6 Mata, Umwanditsi w’urukiko Abubacarr Tambadou yagize ati “Ubwanditsi bufashe icyemezo cyo kongerera igihe Maître Altit nk’umwunganizi w’uregwa imbere y’urwego, hashingiwe ku cyemezo cyo ku wa 1 Mata 2021 kugeza igihe hazafatwa ikindi cyemezo cy’urukiko.”

Habayeho ukutumvikana hagati ya Altit na Kabuga

Ku wa 21 Mutarama 2021 Me Altit yanditse asaba ko urukiko rwamukura mu rubanza rwa Kabuga “Kubera impamvu zikomeye”, asobanura ko atumva kimwe na Kabuga n’umuryango we uburyo bwo gukurikirana urubanza.

Yavuze ko Kabuga n’umuryango we bamusaba ko agomba kujya ahabwa amabwiriza n’umuryango ndetse akawemerera kugera kuri dosiye.

Urukiko rwaje kugaragaza ko Altit ku bwe asanga “Kabuga ari we ukwiye kumuha amabwiriza ndetse ko gusangira amakuru n’umuryango wa Kabuga bishobora kubangamira ukutavogerwa kw’itumanaho ry’uregwa n’umwunganizi we ndetse bikabangamira ibanga ry’umwuga.”

Kabuga yaje no kwemera ko Me Altit yasimburwa, nyuma yo kugirana ubwumvikane na Me Peter Robinson nk’umusimbura we.

Mu isesengura ariko byaje kugaragara nta tegeko ryaba ryemera ko umwavoka watanzwe n’uru rwego agendera ku mabwiriza y’umurwango w’uregwa, ahubwo ko ari ay’uwo yunganira gusa.

Byagaragaye ko iyo ari umwavoka watanzwe n’urukiko kubera ko uwo yunganira adafite amikoro yo kwishakira uwe yihembera, adafite uburenganzira bwose bwo kumuhindura uko ashatse, kereka iyo hari impamvu zikomeye zirenze ubwumvikane buke bushingiye ku buryo bwo gutwara urubanza.

Ku wa 1 Mata urwo rukiko rwategetse ko bijyanye n’aho imyiteguro y’urubanza igeze, Ubwanditsi bw’Urukiko bugomba kongerera Me Altit igihe nk’umwunganizi wa Kabuga kugeza hafashwe ikindi cyemezo.

Me Emmanuel Altit azakomeza kunganira Kabuga Felicien
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version