Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyamenyekanye Ku Mpanuka Y’Ubwato Iherutse Kumarira Abantu Mu Kivu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ibyamenyekanye Ku Mpanuka Y’Ubwato Iherutse Kumarira Abantu Mu Kivu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2024 12:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itsinda ry’abatabazi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abasirikare ba SADC biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ryasanze ubwato buherutse kucurangurira abagenzi mu kiyaga cya Kivu bwararohamye muri metero 200, ikuzimu!

Niho babusanze nyuma yo kubirinduka ubwo bwaburaga metero 700 ngo bugere ku cyambu kiri ahitwa Kituku mu Mujyi wa Goma.

Bwari burimo abantu 500 ariko  Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, binyuze mu ijwi rya Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu,  ivuga ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abantu 34, abandi 80 bakaba baratabawe bagihumeka.

Ku rundi ruhande,  Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo aho ubu bwato bwaturukaga , Jean-Jacques Purusi, we yemeje ko abapfuye ari 78.

Ubu bwato bwitwa ‘MV Merdi’ bwarohamye taliki ya 3, Ukwakira, 2024.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC, Jacquemain Shabani, ubwo yageraga i Goma kuri uyu wa 6 Ukwakira yabwiye itangazamakuru ko gushakisha ababa bagihumeka cyangwa se babura hakaboneka imirambo yabo bigikomeje.

Yunzemo ko iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarayiteye rikomeje.

Haranarebwa niba nta bantu ku giti cyabo baba barabigizemo uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye.

Shabani yabwiye abantu barimo n’ababuze ababo ko intego ya mbere ni ugushaka imibiri y’abari muri buriya bwato.

Yemera ariko ko kubabona bizagorana kubera ko hari ibikoresho bikenewe kugira ngo babagereho kuko ubwato bwarohamye muri metero 200.

Hari abakeka ko hari abantu birengagije nkana ibibazo buriya bwato bwari bufite, birengagiza umubare w’abo bugomba gutwara biza kubuviramo kurohama.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hakunze kuvugwa impanuka zikomeye z’ubwato buba bupakiye ibintu n’abantu byose hamwe bifite uburemere burenze ubwo bushoboye kwikorera.

Mu gihugu kirimo intambara kandi kidafite imihanda myinshi kandi migari, abantu bakunze kwitabaza inzira y’amazi ariko nayo irimo urupfu rwinshi.

TAGGED:AbantuCongoDemukarasifeaturedGomaIkuzimuKurohamaMinisitiriUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabihu: Urusimbi Rwitwa Akazungu Rugiye Kumaraho Abagore Amafaranga
Next Article U Rwanda Rushimirwa Umusanzu Warwo Mu Kwimakaza Science
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?