Ibyaranze Uruzinduko Rwa Perezida Samia Suluhu Mu Mafoto 20

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano w’ubucuti n’ubuvandimwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania, asimbuye John Pombe Magufuli uheruka kwitaba Imana. Yari amubereye visi perezida.

Perezida Samia w’imyaka 61 yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko,nyuma yo kwakirwa muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania bitabiriye isinywa ry’amasezerano ane y’ubufatanye.

- Advertisement -

Amasezerano ya mbere yasinywe ni ay’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paola na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.

Andi masezerano atatu yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania Liberata Mulamula.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Nyuma ya saa sita yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yatangiye ubutumwa ku bayobozi ba Afurika ko “bakwiye kumva ko amacakubiri atari amahitamo akwiye gukorwa.”

Ubutumwa bwa Perezida Samia Suluhu ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku GisoziKu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Suluhu yakiriwe ku meza na Perezida kagame, muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba Samia yabashije gusura u Rwanda, ndetse ko n’Abanyarwanda bose bishimiye uru ruzinduko rushingiye ku bucuti bumaze igihe n’umubano w’amateka hagati y’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

Ati “Tanzania n’u Rwanda bihurira ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. Abantu bacu mwabonye ko bakomeje kugerageza kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza irimo guterwa kandi Guverinoma yacu yiyemeje gutangira kwingisha Igiswahili mu mashuri.”

“Nyakubahwa Perezida, ndasaba ko waduha umusanzu w’abarimu n’abandi bo kutwigisha Igiswahili. Turagikunda, turacyishimira kandi gihuza abantu, by’umwihariko abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Kuri uyu wa Kabiri ukaba n’umunsi wa kabiri w’uruzinduko mu Rwanda, wari umunsi wo gusura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Perezida Kagame na Perezida Samia basuye inganda zirimo Inyange Industries itunganya imitobe y’imbuto, amata n’amazi byo kunywa.

Banasuye uruganda rwa Volkswagen ruteranyirizwamo imodoka n’urwa Mara Phones rukora telefoni zigezweho. Ni inganda zubatswe mu cyanya cya Masoro mu Karere ka Gasabo.

Nyuma y’izo ngendo, Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we wa Tanzania, wahagurukiye ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, i Kanombe.

Ntabwo ariko ibintu byose byagenze neza kuri Perezida Samia, kuko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yamenye ko Minisitiri w’Ingabo Elias John Kwandikwa yaguye mu bitaro i Dar es Salaam, aho yavurirwaga.

Ntabwo uburwayi bwamuhitanye bwahise butangazwa.

Kwandikwa yagizwe Minisitiri w’Ingabo na nyakwigendera Perezida John Magufuli ubwo yatangiraga manda ya kabiri ku wa 5 Ukuboza 2020.

Mbere yabaye Minisitiri wungirije ushinzwe imirimo ya Leta, ubwikorezi n’itumanaho.

 

Perezida Samia yatangiye uruzinduko rwe kuri uyu wa Mbere
Perezida Samia yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta
Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Perezida Samia yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu
Perezida Kagame na Samia bagiranye ibiganiro muri Village Urugwiro
Perezida Samia yagaragazaga akanyamuneza mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda
Abayobozi bombi bashimangiye akamaro k’uru ruzinduko
Muri uru ruzinduko hasinywe amasezerano ane y’ubufatanye
Perezida Samia yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi
Ubwo yunamiraga abazize Jenoside
Hakozwe ibirori byo kumwakira, byabereye muri Kigali Convention Centre
‘Ku buzima bw’abaturage b’u Rwanda na Tanzania’
Byari ibyishimo ku mugoroba w’umunsi wa mbere mu Rwanda
Perezida Kagame na Samia basuye Inyange Industries
Uru ruganda runatunganya amata
Bakomereje mu ruganda rwa Mara Phones
Uru ruganda rukorerwamo telefoni zigezweho
Aba bayobozi banasuye uruganda rwa Volkswagen
Uru ruganda ruteranyirizwamo imodoka zigezweho
Perezida Kagame yaherekeje Perezida Samia Suluhu wasoje uruzinduko mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version